A babyeyi barerera mu kigo cy’amashuri cya Rusave(GS Rusave)mu Kagari ka Rusave, Umurenge wa Murama mu Karere ka Kayonza Mu Ntara y’Iburasirazuba bw’urwanda ,
Bamwe mu babyeyi baharerera bahangayikishijwe no kutabona ubwizigame bw’abana babo by’igihe kirekire muri ejo Heza bavuga ko nyuma yaho Leta ishishikarije abanyarwanda kwizigamira by’igihe kirekire binyuze muri gahunda ya Ejo heza , hasohowe itangazo ko n’abana bagomba kuzigamirwa ku bushake bw’ababyeyi , ibigo byamashuri kuri babyeyi kumafaranga yishuri hiyongeragaho ayo umubyeyi agomba kuzigamira umwana muri Ejo Heza, ntimamaze igihe
kirekire hasohorwa irindi tangazo ko amafaranga umubyezi azigamira umwanawe agomba guturuka kubushake bwumubyeyi bityo ,ibigo bimwe biyakurara kuri kurupapuro bahaga umwa runzwi nka (babyeyi) ariko iry bwiriza haribimwe mubigo bigituma amafaranga kungufu abana , baba bwira ko arayo muri Ejo Heza.
Ibi bikaba bigaragara kukigo cyamashuri cya GS Rusave
cyatangiye gutuma abana ayo mafaranga buri mwana cyamutumaga amafaranga Magana atanu (500frw) y’ubwizigame muri Ejo heza buri gihembwe. ,ariko bategereje ko agera kumakonti yabana baraheba.
Umubyeyi witwa UWAMURERA twahinduriye amazina ku b w,umutekano we aravugako aheruka yishyura ayo mafaranga , nkuko bayasabwaga n’ikigo amafaranga yayajyanye mu Kigo ayasigira ubuyobozi , aragira ati: ubuyobozi bw’ikigo bwadushishikarije kuzigamira abana ibyo nubundi turabizi ko ari gahunda nziza twari twarabwiwe n’ubuyobozi bwacu, turabyumva turabikurikiza,ariko ntago tuzi iherezo ry’aya mafaranga .
Urugero umwana wanjye yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza yakoze ikizamini cya , birumvikana ntazasubira muri icyo Kigo,none ko mwana wanjye agiye mu yisumbuye nzabariza he ubwizigame bw’umwana wanjye?
Undi ati:’ ese munyamakuru, reka nkwibarize ko twumvise kuri Radio bavuga ko umwana utarageza imyaka y’ubukure ,ndavuga utarafata indangamuntu , Afungurizwa konti y’ubwizigame hakoreshejwe konti y’umubyeyi ibi byaba aribyo? Umubyeyi yatubwiye ko we ataba muri ejo heza akaba yibaza uburyo baba barafunguyemo konti y’umwana we mugihe nawe ubwe atayibamo bikamuyobera
Akaba asaba ubuyobozi ko bwabarenganura bukababariza aho ubwizigame bw’abana babo buri kugeza magingo aya.
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi wa ejo heza mu Karere ka Kayonza buvuga kuri iki kibazo batubwira ko batari bakizi.
Madamu TUMUKUNDE Phoebe ,akaba ari umuhuzabikorwa wa ejo Heza mu Karere ka Kayonza ati:’’ ibyo bintu birababaje niba byarabayeho ariko tugiye kubikurikirana kugira ngo tumenye uko icyo kibazo giteye ubundi turenganure abaturange kuko byaba ari akarengane rwose.
Ese ubuyobozi bw’Ikigo cya GS Rusave kibazizwa mu Kagali ka Rusave, buvuga iki kuri ik ikibazo?
BAKOZIKI Jean de Dieu ni Umuyobozi w’iki Kigo ubwo twamubazaga irengero ry’umusanzu wa Ejo heza ku bana bizigamye yahakanye ko ibyo ntabyabaye babeshyera Ikigo cyabo, ati:’’ urwo Ni urubwa rwose twe nta mwana dutuma amafaranga ya Ejo heza!
Umuhuzabikorwa wa Ejo Heza muri ako Karere TUMUKUNDE Phoebe akomeza avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo bacukumbure icyo kibazo.
Umubuyobozi wa Karere Kakayonza ushinzwe imibereho myiza yabaturage HARELIMANA Jean Damascene avugako icyo kibazo bagiye kugikurikirana vuba kugirango abaturage barenganurwe.kuko ibyo bintu ubuyobozi bubaye bwarabikoze bwaba bwararenze kumategeko kuko ntago umwana atumwa amafaranga ya Ejo heza kuzigamira umwana bikorwa numubyeyi . naho ibyo bakoze namakosa ariko turabikemura vuba .dufatanije nizindi nzego zibishinzwe.
Jacques RUTSINGA numuhuzabikowa wa Ejo heza kurwego rwigihugu arashishikariza abaturage cyane ababyeyi kwima amatwi abantu babayobya muri gahunda zaleta za Ejo heza kuko iyi nigahunda burimuturarwanda wese akora kubushake ntagahato kandi yongera kwibutsa abayeyiko ntamuyobozi wikigo ugomba gutuma abana amafaranga yo muri Ejo heza .avugako bagiye gukurikirana icyo kibazo banakore isuzuma kubindi bigo byamashuri ngobarebe ko ntabindi bigo byihishe inyuma yagahunda yaleta ngo bibe abaturage.
GS CRS yigamo abanyeshuri igihumbi n ‘ijana na mirongo ine n,icyenda (1,149 ) buri munyeshuri yatangaga umusanzu w’ubwizigame bwe bwa Ejo Heza ungna n’amafaranga Magana atanu(500frw )buri gihebwe,bivuze ko mu mwaka umwana yatanze amafaranga igihumbi Magana atanu ( 1500frw) , mu mwaka wose iki kigo cyakiriye umusanzu w’abana ungana n’amafaranga y’Urwanda Miliyoni n’amafaranga ibihumbi magarindwi makumyabiri na bitatu na maganatanu(1,723,500 frw). Yose yaburiwe irengero.
ubundi gahunda ya Ejo Heza ni gahunda nziza izafasha umuntu ugeze mu zabukuru kubahao neza , ikaba akarusho ku mubyeyi uzigamiye umwana we akiri muto kuko harimo inyungu nyinshi ku mwana.zirimo kubona inguzanyo ku mashuri.
EjoHeza ni gahunda ya Leta yatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa 14/12/2018 ikaba igamije gufasha buri Munyarwanda ndetse n’umunyamahanga utuye mu Rwanda ku buryo bwemewe n’amategeko kwizigamira no guteganyiriza izabukuru bityo akazasaza neza, akazasazana ishema afata igihembo cye cy’ubwizigame ari yo pansiyo.
UMWANDITSI :Theogene NZABANDORA