Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA), kirimo gukora ubukangurambaga biciye mu guhugura abanyeshuri b’amashuri makuru na Kaminuza mu by’ikoranabuhanga, itumanaho n’ubucuruzi, hagamijwe kubongerera ubumenyi muri urwo rwego.
Ayo mahugurwa akorwa mu buryo bwo kumurika ikoranabuhanga muri za Kaminuza zitandukanye, abanyeshuri bagaragarizwa inyungu zo gukoresha AkadomoRw mu ikoranabuhanga rya Internet, bikaba byabafasha mu kwihangira imirimo ibateza imbere.
Icyo gikorwa cyo kumurika ikoranabuhanga cyiswe ‘AkadomoRw Resellers’ Program’, cyatangirijwe muri Davis College, gikomereza muri ULK no mu yandi mashuri makuru na za Kaminuza.
Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Grace Ingabire, ahamagarira abanyeshuri kubyaza umusaruro ayo mahirwe bahawe, kuko ngo usibye ubumenyi bazunguka, bazahakura n’imirimo biturutse ku iterambere ry’ikoranabuhanga rya Internet no mu bucuruzi.
Agira ati “Intambwe ya mbere mu gutangiza igikorwa mu ikoranabuhanga ni ukugiha izina (domain name). Ni ngombwa rero ko ubu ibigo byose bikorera mu Rwanda bibyitaho”.
Ingabire ashishikariza abanyeshuri kwitabira iyo gahunda, kuko ibongerera ubumenyi mu by’iterambere ry’ikoranabuhanga rya Interinet. Yongeraho ko bizabafasha kuba abayobozi mu bijyanye na serivisi za Interinet, kwakira imbuga za Interinet hakiyongeraho no kugurisha rya zina rya AkadomoRw, kandi bitabavunnye kuko bazajya babikora mu gihe batari mu masomo.
RICTA, nk’umuryango udaharanira inyungu uhagarariye ikoreshwa rya Internet, ivuga ko ubufatanye bwayo na za Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, bushobora guhindura bigaragara ahazaza h’ikoranabuhanga rya Internet mu gihugu.
Uwo muryango washinzwe muri 2005, ufite inshingano yo kuzamura urwego rwa Internet mu gihugu no gucunga ‘code’ ya AkadomoRw.