Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abiga muri za Kaminuza bakomeje gukangurirwa gukoresha Akadomo.Rw
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Abiga muri za Kaminuza bakomeje gukangurirwa gukoresha Akadomo.Rw

igire
igire Yanditswe May 22, 2023
Share
SHARE

Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA), kirimo gukora ubukangurambaga biciye mu guhugura abanyeshuri b’amashuri makuru na Kaminuza mu by’ikoranabuhanga, itumanaho n’ubucuruzi, hagamijwe kubongerera ubumenyi muri urwo rwego.

Abanyeshuri basobanuriwe inyungu ziri mu gukoresha AkadomoRw
Abanyeshuri basobanuriwe inyungu ziri mu gukoresha AkadomoRw

Ayo mahugurwa akorwa mu buryo bwo kumurika ikoranabuhanga muri za Kaminuza zitandukanye, abanyeshuri bagaragarizwa inyungu zo gukoresha AkadomoRw mu ikoranabuhanga rya Internet, bikaba byabafasha mu kwihangira imirimo ibateza imbere.

Icyo gikorwa cyo kumurika ikoranabuhanga cyiswe ‘AkadomoRw Resellers’ Program’, cyatangirijwe muri Davis College, gikomereza muri ULK no mu yandi mashuri makuru na za Kaminuza.

Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Grace Ingabire, ahamagarira abanyeshuri kubyaza umusaruro ayo mahirwe bahawe, kuko ngo usibye ubumenyi bazunguka, bazahakura n’imirimo biturutse ku iterambere ry’ikoranabuhanga rya Internet no mu bucuruzi.

Agira ati “Intambwe ya mbere mu gutangiza igikorwa mu ikoranabuhanga ni ukugiha izina (domain name). Ni ngombwa rero ko ubu ibigo byose bikorera mu Rwanda bibyitaho”.

Ingabire ashishikariza abanyeshuri kwitabira iyo gahunda, kuko ibongerera ubumenyi mu by’iterambere ry’ikoranabuhanga rya Interinet. Yongeraho ko bizabafasha kuba abayobozi mu bijyanye na serivisi za Interinet, kwakira imbuga za Interinet hakiyongeraho no kugurisha rya zina rya AkadomoRw, kandi bitabavunnye kuko bazajya babikora mu gihe batari mu masomo.

RICTA, nk’umuryango udaharanira inyungu uhagarariye ikoreshwa rya Internet, ivuga ko ubufatanye bwayo na za Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, bushobora guhindura bigaragara ahazaza h’ikoranabuhanga rya Internet mu gihugu.

Uwo muryango washinzwe muri 2005, ufite inshingano yo kuzamura urwego rwa Internet mu gihugu no gucunga ‘code’ ya AkadomoRw.

You Might Also Like

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

Abadepite basabiye urubyiruko rw’amikoro make n’abarengeje imyaka 65 guhabwa inguzanyo ya VUP

igire May 22, 2023 May 22, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?