Abiganjemo abafite imirima n’amasambu mu kibaya cya Gatare, bahangayikishijwe n’uko imirima yabo bayambuwe ku ngufu, n’abantu bayihinduye ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, ku buryo nta muntu ushobora guhirahira ngo akandagizemo ikirenge ngo byibura bahinge kuko n’ubigerageje bamukubitiramo.
Icyo kibaya cya Gatare gihuriweho n’Umurenge wa Muhoza ndetse n’Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze. Ku manywa y’ihangu abaturage benshi biganjemo abasore n’abagabo baba bigabyemo amatsinda, bacukura bifashishije ibikoresho gakondo nk’amasuka, amapiki n’ibitiyo, amabase n’ibijerekani badahiramo ibyo baba bakuye mu bisimu bahacukuye.
Umwe mu bahafite umurima yagize ati “Imirima yacu bayigabije ku ngufu bayihindura ibirombe bacukuramo amabuye y’agaciro. Ubu ntawe ushobora kuhahinguka ngo ahinge abe yateramo n’igishyimbo cyangwa indi myaka kuko bayigize iyabo ku ngufu. Twageze n’aho tubinginga ngo byibura tuyibagurishe baduhe amafaranga badutera utwatsi. Ubu tubayeho twenda kwicwa n’inzara byitwa ko dufite imirima yakaturengeye yigaruriwe n’abo bacukuzi ngo baba bayishakamo zahabu”.
Uru rugomo rukorwa n’abakora ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro rushimangirwa n’abarimo Umukuru w’Umudugudu wa Gatare giherereyemo, na we ngo wigeze kuhakubitirwa n’abo bacukuzi ubwo yageragezaga kubatesha.
Ati “Abahacukura baba benshi babarirwa mu Magana, kandi bakabikora ku manywa y’ihangu ntacyo bikanga. Mu gihe bamwe baba bari mu bikorwa byo gucukura, mu misozi ihakikije, hejuru haba harimo ababacungira ko nta muntu uza akaba yahabasanga”.
Ati “Njye na Komite tuyoborana twagerageje ibishoboka mu kubikumira ariko nsanga imikemurirwe ya kiriya kibazo irenze ubushobozi bwacu, ndetse yewe n’ubwo haza itsinda ry’abantu 100 bagambiriye kubakumira ntibabishobora. Ari ibishoboka hakwitabazwa imbaraga z’inzego zishinzwe umutekano cyangwa inzego nkuru z’Igihugu, akaba arizo ziza kubahagarika kuko zo byibura ziba zifite icyo gitinyiro”.
Abashora aba baturage muri ubwo bucukuzi kugeza ubu n’ubwo bataramenyekana abo ari bo, ngo hamaze gufatwa abantu 10 bakekwaho kugirana isano ya hafi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buhakorerwa, bakaba baratawe muri yombi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janivier, wemeje aya makuru agira ati “Kiriya kirombe gicukurwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi na nyiracyo ntaramenyekana. Mu kugerageza gucukumbura ngo tumenye amakuru nyayo acyerekeyeho, twakoze urutonde rw’abantu bagera ku 10, turushyikiriza Polisi na RIB ngo zigenzure neza habe hamenyekana amakuru nyayo y’abihishe inyuma ya buriya bucukuzi butemewe. Ni ibintu tugikoraho kandi twizeye ko bosarangira hagize ufatwa”.
Uretse abahangayikishijwe n’imirima yabo yigaruriwe n’abayihinduye ibirombe bicukurwamo ayo mabuye y’agaciro, ngo n’ubuzima bw’abahacukura ayo mabuye ngo buteye inkeke kuko babikora batanikingiye imyambaro yabugenewe, aho bakoresha ibikoresho gakondo mu gucukura ndetse n’imiterere yaho ubwayo ikaba ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kubera ibisimu bagenda bahacukura bifite ubujyakuzimu burenga metero umunani, hakaba n’ibiba birimo n’amazi y’ibiziba.