Abakorera mu cyanya cy’inganda cya Sovu cyo mu Karere ka Huye, bagaragarije itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko imbogamizi bagihura nazo zirimo imihanda mibi ndetse n’umuriro udahagije, abadepite babizeza ubuvugizi kuri ibyo bikorwaremezo.
Mu cyanya cy’inganda cya Sovu mu Karere ka Huye, umukozi wo mu ruganda rukora divayi mu bitoki arasobanurira itsinda ry’Abadepite bo muri komisiyo ishinzwe ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko imikorere y’uru ruganda.
Mu myaka isaga 7 uru ruganda rukora Divayi rukorera aha i Sovu ndetse n’urundi ruganda rukora ifumbire, abakozi bazo bagaragarije abadepite imbogamizi bakomeje kugenda bahura nazo zituma zidatanga umusaruro uko bikwiye.
Izo mbogamizi zanagaragajwe na Huye mountain Coffee.
Depite Munyaneza Omar uyoboye komisiyo ishinzwe ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko yijeje aba banyenganda ubuvugizi mu gukemura ikibazo cy’ibikorwa remezo bikiri bike muri iki cyanya cy’inganda cya Sovu.
Icyanya cy’inganda cya Sovu cyantangiye mu 2016.
Kiri ku buso bwa ha 50, kugeza ubu kimaze kugeramo inganda 8, muri zo 5 ni zo zikora izindi ziracyarimo kubakwa.