Miliyari 1.5 z’amadorari niko gaciro k’imishinga igera kuri 26 Banki Nyafurika itsura amajyambere ikomeje guteramo inkunga mu Rwanda.
Iyi banki isanga hakenewe ubufatanye bw’Imiryango itari iya Leta mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga, mu rwego rwo guhindura ubuzima bw’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Kuba imiryango itari iya Leta igera mu bice bitandukanye by’igihugu ngo yanagira uruhare mu gukurikirana imishinga iterwa inkunga na Banki Nyafurika itsura amajyambere, nk’uko uhagarariye iyi banki mu Rwanda Aissa Toure Sarr abigarukaho.
“Iyo bigeze kuri gahunda zigamije guhindura imibereho y’abaturage kuri uyu mugabane ntacyo twakora tudafatanyije n’imiryango itari iya Leta. Kuko no mu bindi bihugu hagiye hagaragara uruhare rw’imiryango iteri iya Leta, twatekereje ko byaba byiza habayeho uyu munsi wo guhura kandi bizakomeza mu rwego rwo kuraba uburyo habaho ubufatanye mu gukurikirana imishinga yacu, cyane mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo, ibi ni ingenzi kuko bafite ubumenyi.”
Umuyobozi uhagarariye imiryango itari iya Leta Nkurunziza Ryarasa Joseph avuga ko ubusanzwe hari amakuru y’ibikorwa by’abafatanyabikorwa ba Leta mu iterambere imiryango itari iya Leta iba idafite, ariko mu gihe habayeho imikoranire n’abafatanyabikorwa nka Banki Nyafurika itsura amajyambere ngo byakwihutisha iterambere.
“Iyi imiryango itari iya Leta igize amakuru ikagira n’uruhare rwo gukurikirana byazatuma abayobozi baba bafite uruhare mu gushyira mu bikorwa iyo mishinga cyangwa ba rwiyemezamirimo batarimo gukora neza, iyi miryango yaha amakuru Leta iti nyamara wa mushinga urimo gushyirwa mu bikorwa na rwiyemezamirimo runaka ntabwo arimo kubikora neza bizatwara imyaka 5 kandi twifuza ko uyu mushinga urangira bigakura abaturage mu bukene.”
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, Dr. Usta Kaitesi avuga ko ubufatanye ari ingenzi muri gahunda zigamije guhindura ubuzima bw’abaturage.
“Iyi mishinga ishyirwa mu bikorwa kugirango ishobore guhindura ubuzima bw’abanyarwanda ishobore kwihutisha iterambere, twese harimo imiryango ya Leta dukurikiranye uko iyo mishinga ishyirwa mu bikorwa kugirango hatabaho gutinda, byatuma iterambere ryihuta kurushaho.”
Kugeza ubu mu Rwanda hari imishinga 26 Banki Nyafurika itsura amajyambere yiyemeje gushoramo miriyari 1.5 z’amadorari mu bikorwa bitandukanye by’iterambere byiganjemo kubaka imihanda no kugeza amazi meza ku baturage.