Ruhango: Abafite inzu zishaje mu mujyi bahawe amezi 3
Yanditswe Jun, 05 2023 16:59 PM | 855 Views
Inzu z’ubucuruzi zishaje mu mujyi wa Ruhango zatangiye kuvugururwa. Abagenda n’abafite ibikorwa by’ubucuruzi muri uyu mujyi baravuga ko bizatuma uyu mujyi urushaho gusa neza ndetse ukazamuka urushaho kwegera indi mijyi ituranye nawo.
Mu gice cyiganjemo ubucuruzi cyane haruguru y’isoko rikuru ry’aka karere inyubako zimwe zatangiye gusanwa zijyanishwa n’igihe. Umujyi wa Ruhango wakunze kugaragaza ikibazo cy’abikorera bamara gutera imbere bakimukira mu yindi mijyi nka Muhanga na Kigali icyakora abawugenda n’abawukoreramo basanga kuvugurura uyu mujyi bizatuma abawukoreramo batekana.
Ubugenzuzi bwakozwe n’abajyanama b’aka karere bwerekanye ko nibura inzu 138 zigomba kuvugurwa zikajyanishwa n’igihe mu gihe kitarenze amezi atatu icyakora abo iki cyemezo kireba bavuga ko ari gito bagasaba ko cyongerwa.
Uretse kuvugurura byahereye aha hitwa muri quartier commercial, iyi gahunda ngo izanakomereza ku muhanda mukuru hazamurwa amagorofa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yizeza abafiye inzu zigomba kuvugururwa ko ntawe uzashyirwaho ugitutu.
Umujyi wa Ruhango umaze kuba nyabagendwa cyane kubera ubukerarugendo nyobokamana bwo kwa Yezu Nyirimpuhwe. Ibi ngo ntibyari bikijyanye n’uko uyu mujyi ugaragara n’ibikorwa biwurimo dore ko kugera ubu hari hoteli ebyiri zonyine.