Niba tuvuga ngo izo microplastic ziri no mu mafi, zikaba zava mu mafi tukazifata mu mafunguro zikajya mu mubiri, murumva ko zihuzwa no kuba zitera kanseri zitandukanye.
Uko ufata nyinshi ni na ko n’ibyago byo kuba wakwandura kanseri byiyongera. Utwo duce tutaboneshwa n’amaso turi ahantu henshi; mu mazi, mu muyaga, mu butaka…”
Ubushakaskatsi bwakozwe ku bantu bakuru 22 na Heather Leslie, Umuhanga muri Siyansi wo mu Buholandi, bwagaragaje ko 17 muri bo bafite utwo duce mu maraso kandi nta wavuga ko nta ngaruka tugira ku buzima.
Madamu Kabera avuga ko uburyo bwizewe bwo gukumira ibyago biterwa n’utwo duce twa Pulasitiki ari ukwanga gukoresha ibikoresho bya Pulasitiki, cyane cyane amasashi n’ibindi bikoreshwa rimwe kuko ari byo byanduza ibidukikije cyane.
Yagaragaje ko nk’abantu bakoresha uducupa twa Pulasiti banywa amazi, bashobora gukira inyota ariko bamize twa duce twa Pulasitiki tugenda tukivanga n’amaraso maze tugateza ibyago byinshi.
Ati: “Murumva ko nihereyeho nkavuga nti oya ibi bintu ntabwo ngiye kubikoresha, mba ngize uruhare runini mu kubica ku isoko. Nk’ubu twaciye amasashi abantu bahahiramo ariko ntabwo biyabuza kwinjira binyuze muri magendu kuko abantu batari bavuga bati ntabwo turi bubikoreshe.”
Yasabye buri wese kubigira ibye kugira ngo ibyo bikoresho bigira ingaruka ku buzima no ku bidukikije bicike, kubera ko guhindura imyumvire ari wo musingi wo kubihashya burundu.
Guhindura imyumvire ngo bizanafasha guca intege abakibyinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu kuko bazaba batakibona ababagurira, maze bahindukire banjye ku bicuruzwa byemewe.
Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, na we yasabye Abanyarwanda guhuza imbaraga bakarwanya ibikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe nk’amacupa y’amazi, imiheha, ibiyiko, amakanya n’ibindi byanduza amazi, ubutaka, umwuka duhumeka n’ubuzima bwa muntu by’umwihariko.
Ministiri Dr Mujawamariya yagaragaje ko hari ibikoresho abantu bakoresha bisimbura ibyangiza ubuzima bwabo n’ubw’urusobe rw’ibinyabuzima. Ati: “Nimureke duhe ibidukikije umwanya wo guhumeka…”
Na we yashimangiye ko gukoresha ibikoresho bya pulasitiki biterwa no kwanga guhinduka kandi hari ibindi bikoresho abantu bakoresha bakabungabunga amagara yabo n’ibidukikije muri rusange.