Ni mu gihe abakozi babarirwa mu bihumbi bine aribo bamaze gusaba inguzanyo yo gutunga inzu ziciriritse binyuze muri iyi gahunda.Bayigamba Jean Marie vianney umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya GS Mataba mu Karere ka Kamonyi, amaze kumva gahunda ya Gira Iwawe igamije korohereza abafite amafaranga binjiza buri kwezi kubona inzu ziciriritse, yahise ajya ku rubuga rwa Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD, yuzuzamo imyirondoro n’ibisabwa ku muntu ukeneye izi nzu. Nyuma yaje kumenyeshwa ko yujuje abisabwa ahita yegera ikigo cy’imari Umwarimu SACCO kimuha inguzanyo yo kugura inzu azishyura mu gihe kirekire.
“Ndi umukozi w’umurezi mpemberwa mu Mwarimu SACCO, njyanayo dosiye bayigaho inzu narayibonye natse miliyoni 12,5, inzu naguze ifite agaciro kamiliyoni 13 nitangiye miliyoni 1 izindi miliyoni 12,5 barazinyishyurira ku nyungu ya 11%, nzishyura mu myaka 12 kandi ni njye wabyisabiye. Ariko no mu myaka 20 byari byemewe”
Hashize igihe abakozi mu bigo bitandukanye basabwa kuzuza impapuro ngo bahabwe izi nzu zihendutse.
Mbere y’icyorezo cya COVID19 bari bamaze kugera mu bihumbi 7 ariko nta n’umwe wigeze ahabwa iyi nzu. BRD yasobanuye ko abo bari basabye mbere hatarajyaho uburyo bw’ikoranabuhanga byataye agaciro, basabwa kongera kuzuza banyuze mu ikoranabuhanga.Abadepite bagize komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi n’ubworozi n’ibidukikije nyuma yo gusuzuma raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta bagaragarije BRD ko gahunda yo kubaka inzu ziciriritse ikomeje kudindira hakaba hari ubutaka buri mu turere twa Gasabo mu Murenge wa Ndera, ndetse na Kicukiro ahazwi nka Busanza na Kanombe butabyazwa umusaruro, basaba iyi banki gukemura inzitizi zose ziri muri iyi gahunda.
Umuyobozi mukuru wa BRD Kampeta Sayinzoga Pichette yavuze ko muri iyi gahunda ibi bibazo byose byitaweho, ariko ngo abashoramari bo mu Rwanda baracyafite imbogamizi z’ubushobozi.
“Urebye na Density twifuza kuri uyu mushinga w’inzu 2000, birasaba abashoramari bavuye hanze. Kubona umushoramari mu Rwanda ushobora kubaka inzu zingana kuriya biragoye. Iyo turebye abashoramari dukorana, abenshi bubaka inzu 30 cyangwa 40. Nta n’umwe ushobora kuza ngo akubwire ati ngiye kubaka inzu 200. Ubwo butaka burahari ariko abashoramari dufite bamaze kugaragaza ibikorwa bifatika ni bake.”