Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yabwiye Abofisiye bakuru baturutse mu bihugu 11 byo ku mugabane wa Afurika ko bahanzwe amaso mu kubakira ku bumenyi bakesha amasomo bahawe, abasaba kurushaho gusigasira ubusugire bw’ibihugu bakomokamo.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 09 Kamena 2023, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari(Rwanda Defense Force Command and Staff College), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ubwo yayoboraga umuhango wo guha abo ba Ofisiye impamyabumenyi z’amasomo bize mu gihe cy’umwaka umwe, yo ku rwego rwa ba Ofisiye bakuru.
Abo barimo Abasirikari bafite ipeti rya Major, abafite ipeti rya Lieutenant Colonel, hakiyongeraho n’Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Superintendent.
Col Jean Chrisostome Ngendahimana, Umuyobozi wungirije w’Ishuri Rikuru rya Gisirikari, yagaragaje ko aba ba Ofisiye bakuru bahawe amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu birebana n’imicungire y’umutekano mu bya gisirikari hakaba n’abongeyeho amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu by’umutekano wibanda ku mibereho y’abaturage.
Maj. John Kabandana, umwe mu bayitabiriye, yagize ati: “Ubu tuyasoje dufite ubumenyi buhanitse mu micungire y’umutekano. Mu bihe byashize twibwiraga ko igisobanuro nyacyo cy’imicungire y’umutekano ari ukuba umusirikari yafata imbunda agamije gukumira uwateza umutekano muke w’igihugu cye. Mu kwiga aya masomo rero, twaje kubona ko umutekano ari igikorwa cyagutse kijyana no gusigasira ubuzima bw’abaturage; binyuze mu kubaha serivisi z’ubuzima, kubarinda inzara kandi dukoresha uko dushoboye ibibakikije byose bikaba ari ibituma babaho bumva batabangamiwe”.
Minisitiri w’Ingabo Marizamunda yabashimiye umuhate bagaragaje ubwo bakurikiranaga aya masomo, anababwira ko bakwiye kuwubakiraho bakarangwa n’ubunyamwuga mu nshingano zabo, kuko ari byo bizatuma umusanzu ibihugu byabo bibategerejeho urushaho kwigaragaza.
Yagize ati: “Ubu noneho ahangaha muhakuye ubumenyi buhagije buzabafasha kuzuza neza inshingano mukaba n’icyitegererezo ku bandi. Mugomba kurangwa n’imikorere ndetse n’imiyoborere ibera abandi urugero, mukaba ab’imbere mu guharanira ubutabera bwuzuye kandi mukarangwa n’umurava mu kazi kanyu. Ikindi mukwiye kumenya ni uko ibihugu byanyu, ari mwe bihanze amaso mu kubibera imbarutso y’umutekano uhamye kandi urambye, bikabifasha kugira ubusugire butajegajega”.
Yanababwiye ko ubumenyi bungutse bagomba gukora ibishoboka bugatuma inzego zaba iz’igisirikari n’igipolisi zirushaho gukora kinyamwuga, ku buryo inshingano bafite ari izituma bahora bafitiwe icyizere ari na ko bagirira abaturage akamaro.
Ibi kubigeraho bisaba gubakira ku byemezo bihamye. Ati: “Ibyemezo mufata byaba ibyoroheje n’ibikomeye, hari umusaruro bitanga ushobora kuba mwiza cyangwa mubi ku muryango mugari w’ibihugu mubarizwamo. Kugira amahitamo y’ibiwubereye kandi biwugirira akamaro rero, birasaba kurangwa n’ubushishozi. Ibi bikaba biri mu by’ingenzi tubatumye bizadufasha koko kubaka igihugu na Afurika muri rusange”.
Muri uyu muhango, ba Ofisiye bashyikirijwe impamyabumenyi zabo ndetse bane muri bo bitwaye neza kurusha abandi, bahabwa ibihembo. Umunya Nigeria Maj. Yusuf akaba n’umwe mu bahembwe, avuga ko amasomo yize azamufasha gukora akazi neza.
Yagize ati: “Yego, ni ihame, nsubiye mu gihugu cyanjye ndi umusirikarii nyawe, w’umunyamwuga uzagirira igihugu akamaro. Amasomo nigiye ahangaha mu gihe cy’umwaka mpamaze, nabashije kumenya byimbitse inshingano z’umusirikari mu micungire y’umutekano, tubihuza n’uko twarushaho kwita ku baturage mu ntumbero yo kubungabunga umutekano mu buryo bwagutse. Ibyo ni ingirakamaro ku ruhare rwanjye mu kubungabunga umutekano”.
Abagore bize aya masomo barimo na Maj Zelipa Phiri wo mu gihugu cya Zambia, na we wavuze ko ayasoje ari umunyamwuga mwiza mu kuyobora abandi no kurema impinduka nziza mu gihugu cye ari na yo ntego atahanye.
Abarangije aya masomo uko ari 48, baturuka mu bihugu 11 ari byo Botswana, Senegal, Ethiopia, South Sudan, Nigeria, Tanzania, u Rwanda, Kenya, Uganda, Malawi, na Zambia. Abofisiye bakuru 17 ni abanyamahanga mu gihe abandi 31 ari Abanyarwanda.
Abo mu rwego rw’igisirikari bakaba ari 46 mu gihe abo mu rwego rw’igipolisi ari babiri. Ni amasomo abaye ku nshuro ya 11, iki cyiciro hamwe n’ibindi byabanje bikaba bimaze kwitabirwa n’abagera kuri 466.
Andi mafoto: