Abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 26 batangiye ibizamini ngiro by’amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro.
Bavuga ko kubazwa ibyo bize bakabishyira mu bikorwa bibafasha no kwitegura kujya ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije.
Mu masaha ya saa mbiri n’igice za mu gitondo, ibi bizamini ngiro ku biga amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro mu mashami 36 hirya no hino mu gihugu byari bitangiye.
Ni ibizamini bavuga bibategura kujya ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije.
Ahakorerwa ibi bizamini hagomba kuba hari ibikoresho bihagije bigendanye n’amashami y’abakoze ibizamini.
Umuyobozi wa APAER Rusororo hatangirijwe ibi bizamini ngiro, Seth Bayiringire asobanura ko noneho ibikoresho bisigaye byarabonetse agereranije n’ibihe byashize.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyi ngiro Irere Claudette yavuze ko buri mwaka imibare y’abarangiza aya mashuri igenda yiyongera. Avuga ko hanabayeho impinduka mu gukosora ibi bizamini.
Abanyeshuri 26,482 ni bo bari mu bizamini ngiro barimo abahungu 14,482 n’abakobwa 11,976. Kuri uyu mubare hiyongeraho n’abakandida bigenga 2,106 bose barimo gukorera kuri site 183 zatoranijwe hirya no hino mu gihugu.