Imibare ya NISR igaragaza ko umusaruro mbumbe wavuye ku mafaranga y’u Rwanda Miliyari 3,021 wariho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushie wa 2022, ukagera kuri Miliyari 3,901 mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.
Iyo mibare igaragaza ko urwego rwa serivisi rwatanze umusaruro ungana na 44%, inganda zitanga 22% naho ubuhinzi bugatanga 27%. Umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo ukaba waragabanutseho ku kigero cya 3%, mu gihe habonetse izamuka ringana na 8%, biturutse ku mpinduka mu misoro.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2023, Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa, yavuze ko umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wiyongereye.
Yagize ati “Umusaruro w’ibihingwa twohereza mu mahanga wo wariyongereye ku kigero cya 25%, cyane cyane bitewe n’ikawa yiyongereyeho 54%, icyayi cyiyogera ku kigero cya 7%. Mu nganda imirimo y’ubwubatsi yiyongereyeho 1%, umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereyeho 15%, naho umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wiyongereyeho 16%”.
Yakomeje agira ati “Muri serivisi umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wazamutse ku kigero cya 17%, ubwikorezi (Transport) bwiyongera ku kigero cya 19%, ubwikorezi bwo mu kirere, cyane cyane hano tuba tuvuga RwandAir, bwiyongera ku kigero cya 28%.”
Mu bindi imibare ya NISR igaragaza ko mu bijyanye n’amahoteri (Hotel) na za resitora (Restaurants), umusaruro wazamutse ku kigero cya 42%, uwa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho ukazamuka ku kigero cya 43%, serivisi z’ibigo by’imari n’ubwishingizi wiyongera ku kigero cya 12%, imirimo y’ubuyobozi bwite bwa Leta ku kigero cya 7%, uw’uburezi ku kigero cya 13% mu gihe kubijyanye na serivisi wagabanutseho 3%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ugenda ugabanuka, kandi bizakomeza uko iminsi igenda itambuka.
Yagize ati “Mu Kuboza izamuka ry’ibiciro ryari kuri 21%, kugeza mu kwa Gatanu twari tugeze hafi 14%, kandi turabona ko bizakomeza kugabanuka.”
Byitezwe ko mu mpera z’uyu mwaka ikigereranyo cy’izamuka ry’ibiciro, kizaba kiri nibura kuri 7%.