Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: General Kabarebe yashimye ingabo z’u Rwanda zikorera muri Cabo Delgado
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

General Kabarebe yashimye ingabo z’u Rwanda zikorera muri Cabo Delgado

igire
igire Yanditswe June 24, 2023
Share
SHARE

 

 

Kuri uyu wa Gatanu, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

General Kabarebe yakiriwe n’Umuyobozi w’inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorera muri iyi ntara, Major General Eugene Nkubito wamweretse ishusho y’aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bigeze.

Mu biganiro yagiranye n’inzego z’umutekano, General Kabarebe yazishimiye umuhate wazo mu kuzuza inshingano ndetse abasaba gukomereza aho.

Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na polisi kurwanya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado.

Kuva icyo gihe inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zarwanyije ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado, aho kugeza ubu amahoro yagarutse, ndetse n’abaturage bakaba barasubiye mu byabo.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aherutse gutangaza ko gukemura ibibazo by’umutekano muri iyi ntara bigeze kuri 80%, aho 20% bisigaye na byo bizakemuka.

 

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire June 25, 2023 June 24, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?