Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Nyagatare burashimira akarere kabakoreye ubuvugizi bakabona ikigo nderabuzima kiza kandi ko katajya kabatenguha mubyo bagasaba, Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Nyagatare nabwo burizeza akarere ko bugiye kugaragaza impinduka mu mitangire ya Serivisi.
Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kamena 2023, Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwatashye ku mugaragaro ikigo nderabuzima cya Nyagatare, aho ubusanzwe aho cyakoreraga hari hatoya ndetse bigatuma n’abaje kwivuza batabona aho bugama izuba n’imvura kuko mu gihe cy’imvura yabanyagiraga icyo kikaba cyari ikibazo gihangayikishije cyane ariko kikaba cyabonewe umuti.
Nyebesa Phiona Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyagatare yashimiye ubuyobozi butajya bubatenguha mubyo babusaba, avuga ko kuba ikigo nderabuzima cyabo cyuzuye bagiye kugaragaza impinduka nziza mu mitangire ya Serivisi, Nyebesa kandi avuga ko nubwo bimeze bityo bafite imbogamizi z’abakozi bake kuko bafite icyuho cy’abakozi 14 ndetse n’umuyoboro w’itumanaho ariko bbarizezwa ko nabyo bigiye gushakirwa umuti bigakemuka.
Yagize ati” ubu ntago tukivuga abarwayi ahubwo babaye abakiriya rero ikigo nderabuzima twari dufite mbere abakirirya bacu iyo imvura yagwaga ntago babonaga aho bugama ndetse n’izuba ntibabonaga aho baryugama bityo tukabona ko ari ikibazo cyane, ariko ubu twubakiwe ikigo nderabuzima kinini kandi kiza, yagarutse ku mbogamizi bafite zo kuba abakozi badahagije ndetse n’umuyoboro w’itumanaho ariko barizera ko nabyo biri gushakirwa ibisubizo.”
Iribagiza Monique ni umwe mu baturage twasanze ku kigo nderabuzima cya Nyagatare avuga ko ubusanzwe yivurizaga kuri iki kigo nderabuzima ariko mu gihe cy’imvura byabaga bitoroshye kuko amazi yazaga bakabura aho bugama ugasanga bamwe bari kunyagirwa bitewe nuko ari hato kandi n’amazi akahatembera, ariko ubwo twahawe ikigo nderabuzima kiza turizera ko ibyo bitazongera kubaho ndetse n’imitangire ya Serivisi turi kubonamo impinduka nziza.
Ati” ubusanzwe twazaga kwivuza wasanga hari abantu benshi bagahita baguha transfer yo kujya ku bitaro bikuru bigutunguye iyo yari imbogamizi ndetse ni gihe cy’imvura tukanyagirwa ariko ubu bari kutwakira neza kandi vuba mbese ukumva unyuzwe nuburyo wakiriwemo.”
Hakizumuremyi Jean Marie Vianney usanzwe yivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyagatare avuga ko ahantu ikigo nderabuzima cyari cyubatse hari habangamiye abaza kwivuza ndetse na batanga serivisi z’ubuvuzi kuko hazaga amazi ugasanga birabangamye, gusa turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika we waduhaye ikigo nderabuzima nkicyi kandi kiza cyane. Yagize ati” turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame we waduhaye ikigo nderabuzima kiza kuko ahora adushakira ibyiza gusa, turamushima cyane ibyo adukorera ni byiza cyane.”
Gasana Stephen umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yasabye ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima gutanga serivisi nziza kandi bakakira neza ababagana bityo bakagaragaza isura nziza mu mitangire ya Serivisi kandi abizeza ko mu gihe babakeneyeho ubufasha batazahwema kubutanga, yavuze ko kandi hari n’ibindi bigo nderabuzima biri kubakwa muri aka karere kugira ngo byongererwe ubushobozi bwo kwakira abantu benshi. Yagarutse ku mbogamizi bafite ko nazo ubwo zamenyekanye zigiye gushakirwa ibisubizo.
Yagize ati “ gutanga serivisi nziza bijyana no kuyitangira ahantu hasa neza kandi hagaragara neza iki kigo nderabuzima kizatanga umusaruro mwiza kandi mwinshi bitandukanye ni cyari gihari mbere kuko ibikoresho byo bikenerwa kirabifite kandi yari n’ubwisanzure kurusha icyari gihari bityo rero bigafasha ababona serivisi biborohera kandi banayitanga bikaba uko.”
Ikigo nderabuzima cya Nyagatare cyuzuye gitwaye amafaranga asaga miliyoni 728, gifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 59 bahabwa serivisi z’ubuvuzi.
AMAFOTO :