Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko hakenewe byibura inzu ziciriritse zigera ku bihumbi 18 buri mwaka kugirango Abanya Kigali n’abagenda Umurwa Mukuru w’u Rwanda babone amacumbi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko aya ari amahirwe y’ishoramari umujyi uhamagararira ababifitiye ubushobozi kubyaza umusaruro.
Hagati aho ariko hari bamwe mu batangiye gushora imari muri urwo rwego barimo n’abaturuka ku Mugabane w’u Burayi.
Ku munsi wa 2 ari nawo wa nyuma w’ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubumwe bw’u Burayi, EU-Rwanda Business Forum, Umujyi wa Kigali wagaragaje amahirwe y’ishoramari ari mu myubakire n’imitunganyirize y’umujyi harimo n’aboneka mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu.
Aha Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba yashimangiye ko hakenewe abafatanyabikorwa bafasha umujyi gukemura ikibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, ibizwi nka public transport.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bwifuza kugabanya igihe umugenzi amara muri gare no ku cyapa ategereje bisi kikava ku minota 45 kikagera byibura hagati y’iminota 18 na 20.