Ayo masezerano y’ubutwererane bwihariye butangijwe hagati y’imijyi yombi, agamije kongera ubufatanye bwibanda ku nzego zirimo iterambere ry’inganda, ishoramari, ubucuruzi, ubukerarugendo, uburezi, ubuhinzi, ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Umujyi wa Shangsha ni Umurwa Mukuru w’Intara ya Hunan ukaba ari na wo munini muri iyo Ntara. Uza ku mwanya wa 17 mu mijyi ituwe cyane y’u Bushinwa aho ubwawo ufite abaturage barenga miliyoni 10.
Mu mwaka wa 2012, uyu mujyi washyizwe ku mwanya wa 13 mu mijyi minini ifite umuvuduko wihuta mu iterambere, ukaba waranamamaye mu birebana n’uburyo bugezweho bwo gutwara abantu n’ibintu.
Uyu mujyi ufatwa nk’uw’amateka kuko wabayeho mu binyejana bya kera, ndetse ukaba unabumbatiye byinshi mu bigize umuco w’u Bushinwa.
Ubufatanye na Rwamagana bwatangijwe mu gihe abohereza ibicuruzwa mu mahanga bahagarariye u Rwanda mu Imurikagurisha rya Gatatu rihuza Afurika n’u Bushinwa (CAETE) ryaberaga i Changsha, guhera taliki ya 29 Kamena kugeza kuri iki Cyumweru taliki ya 2 Nyakanga.
Abo bacuruzi babonye amahirwe yo kumurika ibicuruzwa bigezweho kandi by’umwihariko w’u Rwanda byakozwe muri gahunda ya “Made In Rwanda”.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, habaye birori byo ku muhanda (road show) byahuje abacuruzi bahagarariye urwego rw’abikorera bo mu Mujyi wa Changsha n’’indi mijyi byegeranye, basobanurirwa amahirwe y’ishoramari n’ubukerarugendo ari mu Rwanda.
Ibyo birori byakomereje no mu yindi mijyi y’ingenzi ari yo Shanghai na Beijing. U Bushinwa buza mu bihugu by’imbere bishora amafaranga atubutse mu bihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda.
Mu mwaka ushize wa 2022, u Bushinwa bwaje imbere y’ibihugu byashoye imari nyinshi mu Rwanda aho bwashoye amadolari y’Amerika arenga miliyoni 182.4, hakurikiraho u Buhinde bwashoye miliyoni 151 z’amadolari n’u Budage bwashoye miliyoni 131.2 z’amadolari.
Muri iryo murikagurisha ryabaye muri iki cyumweru, Ambasade y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB) bashyize imbaraga nyinshi mu biganiro bihuza abashoramari bo mu Rwanda n’abo mu Bushinwa.