Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwagaragaje ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside ya korewe Abatutsi, imibare y’ibirego by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, abantu 234 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifatanye isano na yo.
RIB ivuga ko abagabo ari 78,2%, abagore bakaba 21,2%.
RIB ivuga ko hakurikiranwe ndetse hagenzwa amadosiye 187 ku byaha 199 birimo iby’’ingengabitekerezo ya Jenoside 166, n’ibyaha by’ivangura no gukurura amacakubiri 33.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko ibi byaha byiganjemo amagambo akomeretsa akanasesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kwangiza imitungo y’abarokotse, kuzimiza, gutesha agaciro no kwangiza ibimenyetso by’amateka ya jenoside ndetse no gutera amabuye ku nzu z’abarokotse biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Mu bakekwaho ibi byaha barimo abagabo 183 bangana na 78.2% ndetse n’Abagore 51 bangana na 21.8%
Uko Uturere dukurikirana ni uko Rwamagana ari iya mbere, Gasabo iya kabiri na ho Rusizi ikaba iya gatatu.
RIB yagaragaje ko iyo usesenguye kuva mu mwaka wa 2019 kugera muri 2023, amadosiye yagabanutse ku kigero cya 32,5%.