Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Musanze, cyatangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza abatuye aka karere kuyatanga mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Abamaze kuyatanga bavuga ko iki ari igikorwa bafata nko gutanga ubuzima ku bakeneye ubutabazi.
Bavuga kandi ko nta ngaruka bibagiraho bityo bagasaba ko n’abandi bujuje ibisabwa bajya batanga amaraso.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Musanze, buvuga ko ubu bukangurambaga bwahereye mu gice kigize umujyi hakazakurikiraho n’igice cy’amasoko yo mu nkengero z’Umujyi wa Musanze.
Iki kigo kiri muri centre eshanu ziri mu gihugu zakira amaraso aho ishami rya Musanze rikorera no mu turere twa Musanze, Burera, Gakenke, Rulindo, Nyabihu, Ngororero na Rutsiro.