Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inteko rusange ya Segal Family Foundation

igire

Kuri uyu wa Kane, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yitabiriye inteko rusange y’umuryango Segal Family Foundation irimo kubera i Kigali.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu 37 byo hirya no hino ku Isi.

Segal Family Foundation ni umuryango ukora ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibikorwa by’umuryango Segal Family Foundation byatumye benshi bagera ku nzozi zabo bashobora gukora ibikorwa bifatika.

 

Yavuze ko Umuryango Imbuto Foundation na Segal Family Foundation igira imikoranire myiza, aho cyo iyi miryango yombi ishyize imbere ari ukuzana impinduka nziza mu baturage.

 

Avuga ko ibyari ibitekerezo, byavuyemo ibikorwa byiza bigera ku bantu bo mu byiciro binyuranye.

Madamu wa Perezida wa Repubulika yasabye abitabiriye iyi nama gukomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza no kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo bigaragara muri iki gihe, birimo ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’icyuho kiri mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Segal Family Foundation ni umuryango washinzwe n’Umunyamerika Barry Segal wari umaze imyaka 40 ari umuyobozi mukuru w’uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi, Bradco Supply, aho yashakaga gukora ikintu gishya cyagirira abatuye isi akamaro.

Ubwo Barry Segal yageraga bwa mbere ku Mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2007, mu bihugu yasuye icyo gihe harimo n’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2022 uyu muryango waje ku mwanya wa 2 mu gutanga inkunga nyinshi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Share This Article