Perezida wa Repubulika Paul KAGAME aratangaza ko u Rwanda ruri hafi gufungura ibiro bihagarariye inyungu zarwo i Budapest muri Hongiriya mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Ni nyuma y’aho Hongiriya nayo ifunguye ibiro bihagarariye inyungu zayo mu Rwanda biri ku rwego rwa Consulat. Ibi yabitangaje kandi mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kwakira no kugirana ibiganiro na Perezida KATALIN Novak wa Hongiriya uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Perezida Katalin Novak niwe Perezida wa mbere wa Hongiriya usuye u Rwanda akaba ari nacyo gihugu cya mbere cyo ku Mugabane wa Afurika asuye.
Kuri iki Cyumweru, Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro mu muhezo byakurikiwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego 2 zirimo urw’uburezi n’amahugurwa ku mikoreshereze y’ingufu za nikereyeri mu bikorwa bigamije amahoro.
Ni urwego Perezida Paul KAGAME yagaragaje nk’ingirakamaro ku gihugu. Perezida KAGAME yavuze ko u Rwanda rufite abanyeshuri 40 biga muri Hongiriya kandi ko ubufatanye bw’ibihugu byombi mu burezi bugomba gukomeza.
Perezida KAGAME yavuze ko u Rwanda ruteganya gufungura ibiro bihagarariye inyungu zarwo i Budapest, umurwa mukuru wa Hongiriya.
“Mu biganiro na Perezida NOVAK biragaragara ko u Rwanda na Hongiriya byishimiye umubano wabyo mwiza. Tunafite ubushake bwo kurushaho gushimangira umubano wacu. Aha ndashaka kuvuga ko u Rwanda rwifuza mu gihe gito gufungura ibiro bya dipolomasi biruhagarariye i Budapest.”
Perezida KAGAME yashimangiye ko mu mubano w’ibihugu byombi hazanibandwa mu guhanga imirimo izagirira akamaro abaturage.
“Ku bihugu byacu byombi, guhanga imirimo ndetse no gushyiraho uburyo bwiza kandi bunogeye ubucuruzi ni bimwe mu by’ingenzi dushyize imbere. Binyuze mu masezerano yasinywe uyu munsi, twiyemeje kubakira ku cyerekezo dusangiye tukarema amahirwe azanira inyungu Abaturage b’u Rwanda na Hongiriya. Tuzakorana kandi na Hongiriya mu guhugura Abanyarwanda mu birebana n’ingufu za nikereyeri nka kimwe mu by’ingenzi bigize ahazaza h’igenamigambi ryacu ry’urwego rw’ingufu.”
akaba azanitabira Inama ya Women Deliver izabera i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere.
U Rwanda na Hongiriya byasinyanye amasezerano mu Burezi ndetse no mu bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri. Photo: RBA