I Kigali hateraniye inama y’abagore bibumbiye mu ihuriro ry’inteko zishingamategeko zo ku isi (Global Parliamentarians Alliance), ni murwego rw’inama zijyanye n’iya Women Deliver yatangiye kuri uyu wa Mbere.
Abayitabiriye bagarutse cyane ku iterambere ry’ihame ry’uburinganire ndetse n’ikibazo cy’ubuzima bw’abana b’abakobwa kititabwaho uko bikwiye.
Abitabiriye iyi nama, ni abari mu nteko zishinga amategeko zibarizwa muri Global Parliamentarians Alliance.
Madame Fatuma Ndangiza, inararibonye mu miyoborere agaragaza ubushake bwa politiki mu guhuza amategeko agena ihame ry’uburinganire nka kimwe mu bikenewe cyane mu guhangana n’ibibazo bikigaragara mu bihugu byinshi byo ku isi.
Ikibazo cy’ibikoresho by’isuku bigihenze by’umwihariko ibikenerwa n’abakobwa igihe bari mu mihango ni kimwe mu bikiri inzitizi ku buzima bw’abakobwa bo mu miryango itishoboye.
Petra Bayr Perezida w’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko z’iburayi ndetse na Odette Uwamariya umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bashimangira ko hakwiye gushyirwaho uburyo burambye bukemura iki kibazo.
“Ni ngombwa cyane kudaheza abakobwa igihe bari mu bihe by’uburumbuke ndetse kandi hagomba no kujyaho uburyo buborohereza kubona impapuro z’isuku bakoresha muri icyo gihe kandi zihendutse, nko muri Austria hashyizweho uburyo bwo kugabanya umusoro ku nyongera gaciro w’impapuro z’isuku zikoreshwa mu bihe by’uburumbuke by’umugore, kugeza ubu zirahendutse”
Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Rwanda, Hon. Donatille Mukabalisa, we yagaragaje uruhare rw’umugore mu nzego zifata ibyemezo nk’imwe mu nkingi y’ibanze mu iterambere ry’ihame ry’uburinganire.
Adamz Kwizera