Mu biganiro bagiranye, barebeye hamwe uko ubukungu bw’Igihugu bwifashe ndetse n’aho bwakomwe mu nkokora, biturutse cyane cyane ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ibi biganiro byabaye ku mugoroba tariki 18 Nyakanga 2023, byanitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimama na Ruben Atoyan, Umuyobozi ushinzwe ibihugu birimo n’u Rwanda muri IMF na Gabor Pula, uhagarariye IMF mu Rwanda.
Minisitiri Ndagijimana yatangaje ko ibiganiro bagiranye n’izi ntumwa za IMF, byibanze cyane ku gukomeza kunoza imikoranire myiza iki kigega gisanzwe gifitanye n’u Rwanda, ndetse ko mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka cyiteguye kunganira u Rwanda ku ngengo y’imari izakoreshwa, cyane mu bikorwa byo gusana ibyangijwe n’ibiza byibasiye zimwe mu ntara z’u Rwanda.
Ati “Gusana ibyangijwe n’ibiza bisaba amafaranga menshi, gukoresha ingengo y’imari isanzwe birashoboka ariko ikizere cyo kunganira u Rwanda mu gusana intara zibasiwe n’ibiza kirahari, nibyo twaganiriyeho”.
Ruben Atoyan uhagarariye IMF, yashimiye u Rwanda uburyo rukoresha neza inkunga ruhabwa n’iki kigega, maze anashimangira ko cyiteguye kurufasha mu guhangana n’ingaruka rwasigiwe n’ibiza.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari hari ibikorwa gisanzwe gifatanya n’u Rwanda, by’umwihariko ibirebana n’ubukungu bw’Igihugu. Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi u Rwanda rwakiriye Umuyobozi Mukuru w’ikigega wa IMF, Madamu Kristalina Georgieva, washimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwikura mu bukene.
Mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2022, IMF yemereye u Rwanda Miliyoni 319 z’Amadorari y’Amerika, hagamijwe kurufashaho kubaka ubudahangarwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. IMF yijeje u Rwanda kuzakomeza gushyigikira imishinga rufite irebana no kurengera ibidukikije, binyuze muri gahunda yiswe Resilience and Sustainability Trust.