Bamwe mu banyapoliki ku Mugabane wa Afurika basanga ibihugu byo kuri uyu mugabane bigomba kugira uruhare rw’ibanze mu guteza imbere ihame ry’uburinganire mu nzego z’ubutegetsi na politiki z’ibyo bihugu
Umulkher Harun, umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, yasabye abagore gukoresha uburenganzira bwabo bwo gutora bagahitamo abayobozi kuko bashyigikira iterambere ry’abagore, aho guhundagaza amajwi ku babivuga mu magambo gusa.
Kugira uruhare mu bikorwa bya Leta harimo no gushyiraho amategeko ni kimwe mu byo Stacy Abrams umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashimangira ko ari kimwe mu byo guverinoma z’ibihugu zigomba kwimakaza mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire mu bikorwa bya politiki.
“Imyumvire igaruka ku burenganzira bw’umugore ntabwo yagakwiye kuba iheza uwariwe wese, ahubwo kugira ngo munabyumve neza intego yayo n’ukudaheza uwariwe wese yaba umugabo cyangwa umugore. Kandi ntekereza ko igihe umugore ari mu nzego z’ubuyobozi agira uruhare mu kwita ku mibereho y’abagabo ndetse n’abagore, nibwo uzanasanga banaharanira impinduka haba mu buyobozi ndetse no muri politiki zireba iterambere ry’igihugu. Nk’uko nagiye mbibona mu bagore bakora mu nteko zishinga amategeko kuri uyu Mugabane wa Afurika bigaragara ko hari intambwe irimo guterwa nubwo hakiri byinshi byo gukorwa , niyo mpamvu nongera kubigarukaho nanone ko dukeneye abantu bavuga kandi bakanagaragaza ko hakwiye gutezwa imbere ihame ry’uburinganire ndetse rikanasigasirwa byumwihariko noneho rikanashyigikirwa byimazeyo n’inzego za guverinoma.”
Kuri Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa mbere w’umugore kuri uyu mugabane wa Afurika, ubwo yatorwerwaga kuyobora Liberia muri 2006 asanga umuco utakabaye imbogamizi y’ishyirwa mubikorwa rya gahunda na politiki z’uburinganire.
“Umuco ufite uruhare runini mu buryo dushobora gutera imbere, hamwe usanga uwo muco ugira uruhare rwiza muri iryo terambere kandi koko dukeneye kuwukoresha neza aho ugira urwo ruhare, ni naho tugomba kumva natwe neza uwo muco wacu, nubwo rimwe na rimwe uwo muco ushobora kuba imbogamizi aho usanga uwo muco wimakaza ko abagabo aribo bakwiye kuyobora, hanyuma umugore akaba ari uw’urugo, uwo guteka no kurera abana, yego tugomba kubikora, kandi niyo tubikoze tubikora neza. Ariko hari n’ibindi twakora neza. Rero icyo hano tureba ni ukureba uburyo iki kibazo cy’uwo muco tugikemura kandi mu buryo bwiza.”
Uwahoze ari Ministiri w’Intebe w’Igihugu cya Nouvelle-Zélande, Helen Clerk ari nawe mu Ministiri w’Intebe wa mbere w’umugore iki gihugu cyagize, nawe yagaragaje ko nubwo hakiri icyuho cy’abagore mu nzego z’ubuyobozi ku isi nk’aho mu nteko nshinga mategeko bakiri kuri 25% ku isi yose, asanga u Rwanda rwagakwiye kuba isomo ku bihugu bikiri inyuma mu iyubahirizwa ry’iri hame ry’uburinganire mu nzego za poliki.