Umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi ukomeje kuzamo agatotsi, nyuma y’uko iki gihugu cyanze kwemeza Vincent Karega nka Ambasaderi w’u Rwanda, ngo asimbure Dr Sebashongore Dieudonné.
Ni inkuru yatunguye benshi kuko ku ikubitiro yasakaye binyuze kuri Jambo News, urubuga rwa Jambo Asbl, umuryango ugizwe n’abana bakomoka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu ushyize imbere ingengabitekerezo yo kuyihakana no kuyipfobya.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye The New Times ko “Bibabaje kuba guverinoma y’u Bubiligi isa n’iyagendeye ku gitutu cya Guverinoma ya RDC ndetse n’icengezamatwara ry’imiryango n’impirimbanyi zihakana Jenoside, ari nayo yahisemo kunyuzaho icyemezo cyayo.”
Icyakora ntiharamenyekan impamvu yamukuru zatumye Karega atemezwa nka ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi ziratangazwa, icyakora zishobora kumvikana ushingiye ku mwuka mubi uri hagati ya RDC n’u Rwanda, icyakora ni igihugu kibamo abanye-Congo benshi.
Imibare yo muri Mutarama y’ikigo cy’ibarurishamibare mu Bubiligi, Statbel, yerekanye ko habayo abanye-Congo basaga 20.000, barimo 17.099 barengeje imyaka 18 na 4.518 bafite munsi yayo.
Umubano w’u Bubuiligi na RDC ushobora kuba imbarutso y’iki cyemezo, byongeye mu Bubiligi hakaba haba abanye-Congo benshi barimo n’abari imbere muri politiki y’iki gihugu, ndetse na Perezida Felix Tshisekedi yahabaye igihe kinini mbere yo kuba Perezida wa RDC.
Vincent Karega yabaye ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, mbere yo kwimurirwa i Kinshasa.
Mu gihe cye, yakomeje kurangwa no kutarya iminwa, cyane cyane ku bintu bitagenda cyangwa ibirego bidafite ishingiro byaregwaga u Rwanda.
Muri Werurwe 2023 nibwo Perezida Paul Kagame yagize Vincent Karega Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, nyuma y’igihe avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.