Abasirikare bo muri Niger muri Afurika y’uburengerazuba batangaje kuri televiziyo y’igihugu ko bahiritse ubutegetsi.
Bavuze ko basheshe itegekonshinga, bahagarika inzego zose ndetse bafunga imipaka y’igihugu.
Perezida wa Niger Mohamed Bazoum ku wa gatatu yafunzwe n’abasirikare bo mu mutwe umurinda.
Amerika yamusezeranyije “ubufasha budatezuka”, mu kiganiro yagiranye kuri telefone na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) António Guterres na we yavuze ko yavuganye na perezida ndetse amusezeranya ubufasha bwuzuye bwa ONU.
Bazoum ni inshuti ikomeye y’ibihugu byo mu burengerazuba (Amerika n’Uburayi) mu rugamba rwo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam muri Afurika y’uburengerazuba.
Mu myaka ya vuba aha ishize, ibihugu bibiri by’ibituranyi bya Niger, ari byo Mali na Burkina Faso, byabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi, intandaro iba kuba ababuhiritse muri ibyo bihugu barashinje ubutegetsi kunanirwa guhashya intagondwa
Amakuru ducyesha BBC Mbere yaho ku wa gatatu, imbaga y’abantu yiraye mu mihanda y’i Niamey mu gushyigikira Bazoum. Abasirikare bafite intwaro nyinshi bashyigikiye Perezida bari mu bice bikikije radio na televiziyo by’igihugu.
Uwo mujyi ahanini urimo amahoro, nubwo abasirikare bari inyuma y’iri gerageza ryo guhirika ubutegetsi barashe amasasu yo gutatanya abigaragambya.
Imitwe y’intagondwa, ikorana n’imitwe ya al-Qaeda n’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu, ikorera muri Niger.
Perezida Bazoum, w’imyaka 63, watowe binyuze muri demokarasi mu mwaka wa 2021, ni inshuti ikomeye y’Ubufaransa, n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba.
Niger yabayemo guhirika ubutegetsi inshuro enye kuva yabona ubwigenge mu 1960 yigobotoye ubukoloni bw’Ubufaransa, ndetse yabayeho amagerageza menshi yo guhirika ubutegetsi.