Kuva kumunsi isoko ry’igura nigurishwa ry’abakinnyi m’U Rwanda ryatangira Ikipe ya Rayon Sport yararyitabiriye igura abakinnyi benshi Kandi bahenze kugeza ubwo kuri ubu bivugwako iyi kipe igiye kujya itanga miliyoni ziri hagati ya 45 na 50 z’amanyarwanda kumishahara izajya ihemba buri kwezi hatarimo prime, ibi bikaba bikomeza gutera impungenge abakunzi b’umupira wamaguru mu Rwanda by’umwihariko abafana ba Rayon Sport bibaza niba izabasha guhemba umwaka wose.
Mukiganiro Perezida wa Rayon Sports Jean Fidele Uwayezu yagiranye na Radio Rwanda, yakuyeho ururwicyekwe abakunzi ba Rayon Sports bari bafite anabibutsako kugirango kugirango ibikorwa byose by’Ikipe bigende neza nabo bagomba kubiramo uruhare .
Jean Fidele Uwayezu ati” Abafana ndabumva izo mpungenge zigomba kubaho.Ni nk’uko bagira impungenge z’uko utagura abakinnyi beza, ibyo byose bibaho ariko byose bigomba kugendana. Mubuzima uretse numbwa Rayon Sports, mubuzima busanzwe nta gihe uzavuga ngo ibibazo birarangiye. Ahubwo icyo nabasaba nuko twafatanya tukubaka ikipe ikomeye itwara ibikombe, Kandi nanone turwane no gushaka amafaranga yo guhemba abakinnyi.
Ibyo babimenye Rayon Sports ntahandi ikura kuko nta ngengo y’imari twahawe na Leta kuburyo dusinya imishahara ikagenda buri kwezi, yose nukuyashakisha.
Noneho rero izo mpungenge, tugerageza ibishiboka. Turifuza ko bitaba, twese nabo babitecyereze gutyo. Turarwana no kuyashakisha turizera ko ibihe tugiyemo nibyo byiza kurusha ibyo tuvuyemo. Nibyo tuvuyemo twaragowe hakazamo utubazo tukaducyemura, ariko nubu ibibazo ntibizabura, nandi makipe akomeye agira ibibazo, buri muntu ku rwego rwe agira ibibazo.
Natwe twakoze icyo tugomba gukora gushaka abakinnyi beza, iyo mishahara, tuzarwana nayo tuyashake twese dufatanyije”.
Nyuma yo gusinyisha abakinnyi batandukanye ndetse n’abatoza, ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangira imyitozo bitegura umwaka w’Imikino 2023/2024 ifitemo akazi kenshi
Kandi iyi kipe iri kwitegura umukino wa gicuti izakina na Vitalo y’I Burundiku