Umuhango wo kwakira abo basore n’inkumi bagize icyiciro cya 19 bamaze igihe kigera hafi ku mwaka bari mu mahugurwa, urimo kubera mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ukaba witabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, n’abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, hamwe n’abandi barimo ababyeyi n’abavandimwe b’abarangije amahugurwa.
Amwe mu masomo bahabwa igihe bavuye mu buzima busanzwe binjira muri Polisi, arimo aya gisirikare na Polisi, gukoresha intwaro, imyitozo yo kumva no kumvira amabwiriza n’ikinyabupfura, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga ituze n’umutekano bya rubanda, amategeko, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, ubutabazi bw’ibanze, gucunga umutekano wo mu muhanda kandi banahawe ibiganiro kuri gahunda za Leta n’ibindi byinshi bitandukanye.
Polisi y’u Rwanda yaherukaga kunguka abapolisi bato bashya tariki 25 Gashyantare 2023 aho muri uwo mwuga hinjijwemo 1,612 barimo abagabo 1,193 hamwe n’abagore 419.