I Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, inzego z’umutekano zakozanyijeho n’abigaragambya ndetse zirabatatanya. Byari byatangiye kuvugwa guhera ku munsi w’ejo ko leta yafashe ingamba zo kuburizamo imyigaragambyo yateguwe n’abakandida ku mwanya wa Perezida batemera ibirimo kuva mu matora.
Dore uko byagenze: Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 27 Ukuboza, Polisi y’igihugu cya Kongo (PNC) yabanje gukaza umutekano ahakikije ingoro y’inteko ishinga amategeko kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ko habaho urugendo rugamije kwamagana “amatora y’akajagari” , nyuma y’uko imibare y’agateganyo kugeza ubu yerekana ko Félix Tshisekedi ariwe uza imbere ya Moïse Katumbi na Martin Fayulu bose bahanganye.
Abapolisi bagera ku ijana nibo bari bashyizwe iruhande rw’ Ikibumbano kiri muri Rond-Point iri mu mujyi , imbere y’icyicaro gikuru cy’ishyaka Ecidé rya Martin Fayulu, aho imyigaragambyo yatangiriye, aho imodoka za Polisi n’ibimodoka bya Burende byakomeje guhagaragara buri kanya.
Video zacaracaye ku mbuga nkoranyambaga zerekanye ko abapolisi barashe abigaragambya ibyuka biryana mu maso, batatanya abarwanashyaka ba Martin Fayulu bari bariye karungu batangiye kwirara mu mihanda. Abigaragambya biganjemo urubyiruko bateje akaduruvayo ndetse batwika amapine bayashyira mu muhanda rwagati.
Byagaragaye ko Fayulu wiyamamarizaga kuyobora Congo, nawe yageze ahabereye imyigaragambyo mu rwego rwo gutera imbaraga abitabiriye imyigaragambyo.
Ahagana ku kiraro cya Cabu, hashyizweho abandi bapolisi ndetse n’ahitaruye ihuriro ry’imihanda kuri Rond-point ya Huileries, naho hashyizwe ibindi bikoresho n’abapolisi mu rwego rwo gukumira imbaga iyo ariyo yose y’abaturage bashakaga kwigabiza umujyi bagamije kwigaragambya no kuzana akaduruvayo.
Mu bashyize umukono ku itangazo rihamagarira abaturage urugendo rwo kwigaragambya, harimo Martin Fayulu, Théodore Ngoyi, Dénis Mukwege, Floribert Anzuluni, n’abandi bakandida biyamamaje ku mwanya wa Perezida batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Komisiyo y’amatora ya Congo iragenda itangaza ibyavuye mu matora mubice bimwe na bimwe bitandukanye mu gihugu uko bigenda biboneka. Muri iki gihugu cy’abaturage basaga miliyoni 100, abasaga gato miliyoni 40 nibo bonyine bagombaga kwitabira itora.
Mu ijoro ryo kuwa kabiri Komisiyo y’igihugu y’amatora yaraye itangaje ko kugeza ubu imaze kubarura neza amajwi miliyoni 6 112 456, muri ayo majwi Félix Tshisekedi akaba ariwe uri imbere n’amajwi 78%, akurikiwe na Moïse Katumbi ufite 14% na Martin Fayulu ku mwanya wa gatatu n’amajwi 4%.