Mu gihe hari abivuriza ku bwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Sante bavuga ko hari imiti itishyura kwa muganga bikabasaba kuyigura ahandi bahenzwe, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kirizeza ko hari gahunda yo kongerera ubushobozi mituweli kugira ngo ijye igurirwaho imiti yose.
Ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli buri mu bukoreshwa n’abantu benshi mu batuye u Rwanda.
Cyokora kutabona imiti yose bandikirwa iyo bagiye mu bitaro ndetse n’ibigonderabuzima, bikabasaba kujya kuyigurira muri farumasi ku kiguzi gihenze ni bimwe mu bikibangamiye abivuriza kuri mituweli.
Abayobora amavuriro nabo bavuga ko iki kibazo cy’imiti idashobora kugurirwa kuri mituweli, kibangamira n’imitangire ya serivisi bagasaba ko cyakemurwa mu buryo burambye.
Umuyobozi ushinzwe RSSB ishami rya Musanze, Nshimiyimana Robert avuga ko ubu hari umushinga urimo kuganirwaho hagati y’abafite amavuriro n’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda, witezweho gukemura ikibazo cy’imiti itishyurwaga kuri mituweli.
Kugeza ubu muri uyu mwaka wa 2023/2024 mu Karere ka Musanze, abamaze kwishyura mituweli bageze ku gipimo cya 90%.