Ku gicamunsi yo kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yakiriye Umwami Abdullah II Ibin Al-Hussein w’Ubwami bwa Hashemite bwa Yorodani kugera muri Village Urugwiro i Kigali aho yatangiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda bagirana ibiganiro imbonankubone.
Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali Umwami Abdullah II wa Yorodani yakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.
Perezida Kagame n’ Umwami Abdullah II wa Yorodani, bahise berekeza muri Village Urugwiro, aho bagiranye ibiganiro byihariye mu muhezo.
Bombi kandi barayobora ibiganiro byaguye bihuza abayobozi mu nzego zitandukanye ku mpande zombi.
Perezida Kagame n’Umwami wa Yorodani kandi barayobora isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati y’ibihugu byombi.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Umwami Abdullah II wa Yorodani azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, asobanurirwe amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside ndetse n’uko igihugu gikomeje kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda n’imibereho yabo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi bije mu gihe u Rwanda rwitegura gufungura Ambasade muri Yorodani ndetse mu Kuboza 2023, nibwo hashyizweho Urujeni Manzi Bakuramutsa nka Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri icyo gihugu.
Ibihugu byombi kandi bifitanye ubufatanye mu bijyanye na politiki, uburezi, ubucuruzi n’ubufatanye mu nzego z’umutekano n’iz’igisirikare.
U Rwanda rufata Yorodani nk’igihugu cyaba umufatanyabikorwa mwiza mu bijyanye n’ubukerarugendo cyane ko byombi bifite ibyiza nyaburanga abaturage b’impande zombi bashobora gusura.
AMAFOTO :
Office of the President -Communications Office