Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwatangaje ko mu bagore batwite bipimishije visuri itera SIDA mu mwaka wa 2022-2023 hasanzwemo 1,421 banduye, bangana na 0.4% by’abagore bashya batwise muri uwo mwaka.
Iyo mibare yatangajwe muri Raporo ya RBC yasohotse mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, igaragaza imiterere y’ubwandu bwa virusi itera Sida, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda ndetse na Hepatite mu Rwanda.
Ni raporo igaragaza ko guhera mu kwezi kwa Kamena 2022 kugeza muri Nyakanga 2023, abagore batwite 389,531 bahise bitabira serivisi zo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana uri munda.
Muri abo babyeyi abo byari bizwi ko basanzwe bafite virusi itera SIDA bari 5,558, mu gihe abandi 365,759 bapimimiwe hamwe n’abasanzwe bazwi hakabonekamo 1,421 bashya basanganywe iyo virusi.
Ubuyobozi bwa RBC bwemeza ko hejuru ya 99% by’ababyeyi batwite bafite virusi itera SIDA bahawe imiti igabanya ubukana mu kugabanya ibyago byo kwanduza abana batwite.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Iyakaremye Zachee, yashimye ibikubiye muri iyi raporo, avuga ko igaragaza neza ibyagezweho n’ingorane zagaragaye mu rugamba rwo guhashya Visuri itera SIDA mu Rwanda.
Yakomeje agira ati: “Iyi raporo ngarukamwaka iduha amahirwe yo gushimira imbaraga zitadohoka z’abahanga mu bya siyansi no guhangana n’ibyorezo mu nzego zinyuranye, abakora mu rwego rw’ubuzima mu nzego zose n’impirimbanyi mu guhangana n’ikicyorezo uhereye ku rwego rwo hasi.”
Yakomeje avuga ko nubwo intambwe yatewe mu myaka ishize mu guhangana n’icyorezo vya SIDA igaragara, iyi raporo ishimangira ko hakenewe kurushaho gushora imari mu bikorwa byo gukumira ubwandu bushya cyane cyane mu ngimbi n’abangavu hifashishijwe porogaramu zibanda kuri buri cyiciro.
Gusuzuma visuri itera SIDA abagore bose batwite no kwita ku basanganywe iyo virusi by’umwihariko ni serivisi babona ku buntu, kimwe n’abafasha babo cyane cyane iyo baje gusuzumisha ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi bwa mbere.
Bivugwa ko mu mwaka ushize abagabo 265,429 baherekeje abagore babo kwipimisha ari bo basangwamo abangana na 0.12% banduye virusi itera SIDA.
Iyo umubyeyi sanganywe virusi itera SIDA, ahita ashyirwa muri gahunda yihariye y’ubuvuzi kugira ngo hakumirwe ko ashobora kwanduza umwana atwite cyangwa bikabaho arimo kumubyara.
Kuva muri Nyakanga 2015 kugeza muri Kamena 2023, ikigero cy’ababyeyi bisuzumisha bafite virusi itera SIDA cyavuye kuri 2.78% kigera kuri 1.8%.
Nanone kandi ikigereranyo cy’ababyeyi bashya basanganwa ubwandu batwite bavuye kuri 29.7% mu 2015 bagera kuri 20.4%.
Abagore bose basuzumwa bagasangwa ari bazima mu gihe batwite, barongera bagasuzumwa mbere y’uko babyara cyangwa mu gihe barimo kubyara.
Mu babyeyi 193,256 basuzumwe mu gihe barimo kubyara cyangwa bari ku bise habonetsemo 205 bangana na 0.1% basanganywe virusi itera SIDA.
Abana bavuka ku babyeyi banduye Virusi itera SIDA bakurikiranwa bya hafi muri gahunda yashyiriweho gukumira ihererekanywa ry’ubwandu hagati y’umubyeyi n’umwana (PMTCT).
Muri iyo gahunda hakubiyemo kugenzura imikurire n’imirere y’uwo mwana na nyina mu gihe cy’imyaka ibiri amaze kuvuka, hagamijwe kureba uko ubuzima bwabo buhagaze no kwirinda icyatuma umubyeyi yanduza umwana mu gihe amwonsa cyangwa amwitaho.
Abo ban ana bo bagira gahunda yihariye yo gupimwa virusi itera SIDA bamaze kugira amezi atandatu, ku mezi icyanda, kuri 18 ndetse no kuri 24.
Ikiba kigamijwe ni ukugira ngo mu gihe umwana asanzwe yaranduye, ahite ashyirwa ku miti igabanya ubukana.
Mu mwaka ushize, mu bana 3631 bakurikiranywe mu gihe cy’amezi 24 nyuma yo kuvuka ku babyeyi bafite virusi itera SIDA, hasanzwemo abanduye bangana na 1%.