Aba bayobozi babigarutseho ubwo bari mu mahugurwa yateguwe n’itorero rya Disciple Nations Pentecost Church (DNPC) mu Rwanda agamije gutoza abashumba imiyoborere myiza . abayitabiriye baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Tanzaniya ndetse hari n’abaturutse muri Amerika ari nabo bahuguye aba bayobozi .
Rouise Nyiranshimyimana ari kwimenyereza umwuga w’ivugabutumwa mu itorero rya EPR yavuze ko muri aya mahugurwa yahigiye kuyobora abo ayoboye afite umutima w’ubugwaneza ndetse no kubayobora neza akanasubiza ibibazo by’abo ayoboye
Yagize ati”muri aya mahugurwa nkuyemo kuyoboza abantu ubugwaneza, kubayobora neza ndetse no gusubiza ibibazo by’abayoboke bacu kandi n’umuntu wacu uzitwara nabi tuzamwigisha ijambo ry’Imana ahinduke ibyo bizorohereza leta kuko abanyabyaha bazagabanuka.”
Rev Gisimba Innocent uyobora itorero rya Methodist Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba yavuze ko imiyoborere myiza bayumva neza cyane kuko imiyoborere ishingiye ku Ijambo ry’Imana igira akamaro cyane ku baturage benshi kandi ko imiyoborere ishingiye ku Ijambo ry’Imana ituma abanyabyaha babivamo ndetse n’ibikorwa bibi bikagabanuka.
Yagize ati” imiyoborere myiza tuyumva neza cyane kuko iyo ishingiye ku Ijambo ry’Imana ijya igira n’akamaro kanini kuri rubanda nyamwinshi kandi imiyoborere myiza y’Ijambo ry’Imana ituma abanyabyaha barushaho gukizwa bakaba bake.”
Umuyobozi mukuru wa DNPC mu Rwanda Rev Pastor James KAREMERA yavuze ko impamvu bateguye aya mahugurwa ari ukugira ngo ibyo abakozi b’Imana bahamagariwe gukora babikore neza ari nayo mpamyu nyirizina y’aya mahugurwa ndetse ko ari nabyo Leta ibakangurira bityo ko nabo bagomba kuzuza inshingano zabo neza ndetse itorero ayoboye rijya rikora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage birimo kuboroza amatungo kugira ngo biteze imbere
Yagize “ impamvu twateguye aya mahugurwa ni ukugira ngo abakozi b’Imana bakore neza umurimo bahamagariwe ndetse ni nabyo Leta idusaba kandi Leta ni umubyeyi rero ibyo idusaba tugomba kubikora neza , hari n’ibikorwa bitandukanye mu minsi ishize itorero ryacu ryakoze birimo koroza abaturage hano i Rwinkwavu mu mudugudu wa Rebero ahitwa mu Kidudu ariko kandi aya mahugurwa nayateguye ngamije guhindura imyumvire y’abaturage bahatuye kuko iyo urebye ukuntu hari ubutaka bwiza ntabwo bagombye kubaho mu buzima bubi ari nabyo byanteye imbaraga zo kubahugura bagahindura imyumvire.”
Muri aya mahugurwa hahuguwe abasaga magana ane (400) baturutse hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu ntara y’Iburasirazuba.
Rev Pastor James KAREMERA wateguye amahugurwa.