Hon Gasamagera Wellars, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi n’intumwa ayoboye, yasuye ishyaka rya gikominisite ry’u Bushinwa (The Communist Party of China – CPC).
Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, bugaragaza ko uruzinduko rw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi rugamije guteza imbere umubano w’amashyaka yombi.
Biteganyijwe ko Gasamagera n’intumwa ayoboye baganira n’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka rya Gikominisite ry’u Bushinwa.
Ishyaka rya gikominisiti mu Bushinwa risanganywe umubano n’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse ibihugu by’u Rwanda n’u Bushinwa bikaba bifitanye umubano.
Intumwa z’Umuryango FPR Inkotanyi ziri mu Bushinwa rirasura ishuri rya CPC, ikoranabuhanga rya Huawei n’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi bukorwa na Alibaba.
Barasura kandi n’imwe mu mishinga y’iterambere iri mu gihugu cy’u Bushinwa.
Uru ruzinduko rubayeho mu gihe umwaka ushize Ambasaderi Liu Jianchao ushinzwe ububanyi n’amahanga mu ishyaka rya gikominisiti riri ku butegetsi mu Bushinwa yasuye u Rwanda mu gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse no hagati y’ishyaka CPC n’Umuryango FPR Inkotanyi.
Hari byinshi FPR Inkotanyi yigira kuri CPC
Mu mwaka wa 1921 Ishyaka CPC ryabaraga abanyamuryango miliyoni 57, ariko kuri ubu bariyongereye bagera kuri miliyoni 92, bikaba birigira Ishyaka rya mbere ku Isi rifite abantu benshi bagendera ku ihame rya gikomunisite.
CPC itanga urugero ku mwanzuro w’inama (Congrès) ya 18 yateranye muri 2012, yari igamije guca burundu ubukene bukabije mu Bashinwa.
Iyo ntego yaje kugerwaho mu mwaka wa 2020 n’ubwo hasigaye imyaka umunani ngo Umuryango w’Abibumbye (UN) wo ubigereho bitarenze umwaka wa 2030.
CPC ivuga ko nta buryo yatandukanywa n’abaturage, ikavuga ko batariho ndetse na yo ntibeho nta Bushinwa bushya bwabaho, ndetse ngo ntabwo u Bushinwa bwaba bukomeye nk’uko bimeze kugeza ubu.
Abashinwa bayobowe na CPC ngo banarushijeho kongererwa aho gutura, aho mu mijyi ngo buri muntu afite ahangana na metero kare m² 39.8 zivuye kuri m² 4.2 mu mwaka wa 1978, kandi bakaba bahabwa gutura mu magorofa kugira ngo ubutaka bwo hasi bube ubwo gukoreshwa ibindi nk’ubuhinzi.
Mu cyaro ho barushaho guhabwa ubutaka bunini kuko buri Mushinwa ngo ahabwa impuzandengo ya m² 48.9 avuye kuri m² 8.1 mu mwaka wa 1978.