Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 butangaza ko bwongeye gufata ibice bitandukanye muri Teritwari ya Masisi, uduce twegereye ibirombe by’amabuye y’agaciro i Rubaya.
Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za Congo, FARDC, mu gitondo tariki 2 Gashyantare 2024 yazindukiye mu nkengero z’umujyi wa Mweso, Mushaki na Karuba.
Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23 yatangaje ko ingabo za FARDC zirimo gukoresha ibisasu biremereye n’indege zitagira umupilote, mu kurasa M23 mu bice iherereyemo muri Masisi.
Agira ati “Imbaraga za Kinshasa zishyize hamwe na FDLR, abacanshuro, ingabo z’u Burundi, ingabo za SADC na Wazalendo, bazindutse barasa mu bice birimo abaturage benshi muri Mweso, Mushaki na Karuba. M23 ikaba ikomeje kurinda abaturage no kwirukana izi ngabo ifata uduce ziherereyemo.”
Umuvugizi w’igisirikare cya M23, Lt Col Willy Ngoma, avuga ko ingabo za FARDC zatakaje uduce turimo Rushago, Majagi, Kabashumba, Kazinga na Kagano ndetse imirwano ikomereje mu nkengero z’umujyi wa Mweso.
Imirwano mu duce twa Rushago na Kagano, iratanga amahirwe kuri M23 yo kugera mu bice bikungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan i Rubaya, bigenzurwa n’ingabo z’u Burundi na Mai Mai, zihurije mu ihuriro rya Wazalendo.
Abatuye mu mujyi wa Goma babwiye Kigali Today ko ingabo za SADC, zirimo gukoresha indege n’ibibunda bikomeye mu kurasa kuri M23.
Richard Salire, umuturage uri i Mweso, avuga ko imirwano ikomeye ndetse abaturage bihishe, ati “ubwoba bwatwishe, abantu bahungabanye, ubu twihishe munsi y’ibitanda.”
Mu gihe benshi bazi ko imirwano irimo yegera umujyi wa Sake na Goma, abarwanyi ba M23 berekeje imirwano i Rubaya na Ngungu.
Naho abaturage batuye mu duce twa Nambi na Kabase bahunze berekeza ahitwa Bweremana ihuza Intara ya Kivu y’amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.