Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yihanganishije Madamu Monica Geingos, umuryango mugari n’abaturage ba Namibia bapfushije Perezida Dr. Hage Geingob wazize Kanseri ku myaka 82.
Perezida Kagame yagize ati: “Mbikuye ku mutima nifatanyije mu kababaro na mushiki wanjye Monica Geingos, umuryango wose n’abaturage na Namibia ku bw’urupfu rw’umuvandimwe akaba n’inshuti Perezida Dr. Geingob. Ubuyobozi bwe mu rugamba rwo kubohora Namibia, gukora ubudahwema akorera abaturage ndetse n’umuhate yashyiraga mu guharanira Afurika yunze ubumwe bizakomeza kwibukwa mu bisekuru byinshi bizaza.”
Abayobozi batandukanye ku Isi bakomeje kohereza ubutumwa butandukanye bihanganisha Namibia muri ibi bihe bikomeye, by’umwihariko Abanyafurika baririmba ubutwari bw’uyu mugabo wabaye intangarugero mu buzima bwe bwose.
Mu basigaranye urwibutso rukomeye kuri we harimo Madamu Louise Mushikiwabo, Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) wibuka bahura bwa mbere mu myaka ya 1980.
Ati: “Twahuriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mpera z’imyaka ya 1980 mbona ari umunyamurava, afite icyizere cy’ahazaza, yoroheje kandi ahora yisekera. Asize umurage w’urukundo n’umurimo ukomeye yakoze mu nyungu z’igihugu cye n’Afurika y’Amajyepfo.
Madamu Mushikiwabo na we yaboneyeho kwifatanya mu kababaro na Madamu Monica Geingos, umuryango n’abaturage bose ba Namibia, by’umwihariko no mu guha icyubahiro uyu mugabo wabaye indakemwa muri byose.
Perezida Dr. Hage G. Geingob yapfuye ku myaka 82 azize kanseri yatangiye kuvurwa mu kwezi gushize, mu Bitaro bya Pohamba biherereye i Windhoek mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu.
Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Namibia rishimangira ko Perezida w’Inzibacyuho yabaye Nangolo Mbumba wari asanzwe ari Visi Perezida.
Perezida Geingob yashizemo umwuka ahagana saa sita n’iminota ine mu ijoro rishyira ku Cyumweru, akaba yari arwajwe n’umugore we ndetse n’abana bamuhoraga iruhande.
Itsinda ry’abaganga bamwitagaho ryashimiwe kuba ryarakoze ibishoboka byose ngo yoroherwe ariko bikaba byarangiye ashizemo umwuka.
Dr. Nangolo Mbumba wahise amusimbura mu nzibacyuho, yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera, abaturage ba Namibia bose ndetse n’Igihugu muri rusange kibuze umuntu w’ingenzi.
Yagize ati: “Igihugu cya Mamibia kibuze umukozi wihariye w’abaturage, uwaharaniye ubwigenge, uwayoboye ishyirwaho ry’Itegeko Nshinga akaba m’Inkingi ya Mwamba y’Igihugu.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kudacikamo igikuba mu gihe Guverinoma irimo gukora ibishoboka buose ngo ibisabwa byose bitegurwe abone gushyigurwa no guherekezwa mu cyubahiro.