Inzego zitandukanye zifite ubuzima bw’umwana mu nshingano ziragaragaza ko konsa umwana uko bikwiye ari ingenzi mu mibereho ye n’iy’umubyeyi
N’ubwo bimeze bityo ariko hari bamwe mu babyeyi banga konsa abana babo kugira ngo amabere yabo atagwa bagahitamo kureka konsa abana
Aho bamwe bavuga ko impamvu ibatera kutonsa ari uko konsa bituma amabere yabo agwa ndetsee bikanabatwarira umwanya .
Umwe mu babyeyi bo mu karere ka Nyabihu wemeye kuganira natwe yavuze ko impamvu ibatera kutonsa ari uko bituma amabere yabo agwa kandi bikaba binabatwarira umwanya
Yagize ati”iyo wonkeje cyane bituma amabere agwa kandi burya umugore abashaka kugaragara neza kandi ntiwagaragara neza mugihe amabere yawe yaguye”
Abandi bo mu mujyi wa Kigali nabo bahitamo kwikamira mu bikoresho byabugenewe nk’uburyo bwo kwanga konsa abana babo aho abo twaganiriye batifuje ko amazina yabo tuyatangaza bavuze ko impamvu ibibatera ari uko iyo bonkeje abana bituma amabere yabo agwa kandi nanone bikaba bibatwarira umwanya bakabaye bakoramo ibindi
Umugore umwe mubo twaganiriye yagize ati”Ngewe nkubwije ukuri konsa umwana bituma amabere agwa niyo mpamvu mpitamo gukamira amashereka muri Bebelo hanyuma nkayasigira umukozi kuko sinakonsa umwana biragora kandi wibuke ko mba ngomba no kujya guhiga uko azajya kwiga niyo mpamvu mba ngomba kwikamira muri Bebelo”.
Akomeza avuga ko indi mpamvu ari uko aba ashaka kudatakaza ubwiza bwe ndetse ko aramutse yonkeje byatuma yongera ibiro bityo ko yahise mo kutonsa.
Undi mubyeyi nawe twaganiriye yavuze ko impamvu umutera kutonsa umwana ari uko iyo wonkeje umwana amabere agwa akomeza avuga ko binatuma batajya gukorera amafaranga kuko bibatwara umwanya
Yagize ati”Nkunda abana ariko rwose konsa bitwara umwaya nk’ubu ngera ku kazi saa mbiri wenda natinda nkahagera saa mbiri n’igice rero kuzabyuka nk’itegura nkafasha umukozi gutegura abana bajya ku Ishuri no kuzabona umwanya wo konsa umuto byangora nahisemo kujya nikama nkayasiga bakaza kuyamuha kandi ntabwo ndabona ibibi byabyo ikindi utibagirwa ko konsa bituma amabere agwa kandi muri iki kinyejana umuntu ufite amabere yaguye biba bigaragara nabi”
Nubwo aba babyeyi bavuga ibi ariko BIKORIMANA Isaak ushinzwe ibiribwa n’imikurire mu ishami ry’imirire n’isuku mu kigo k’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA
avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ko konsa umwana atari byo bituma amabere agwa, ahubwo ko amabere agushwa n’imiterere y’umuburi w’umuntu kuko hari abo usanga amabere yabo yaraguye bataranabyara,akomeza avuga ko umwana utonse neza bimutera gukura nabi bikaba byamuviramo kugwingira kandi konsa umwana bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere ndetse bikongera urukundo hagati y’umwana n’Umubyeyi.