Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024 abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bazindukira mu matora yo kwihitiramo abazabahagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite.
Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Gasamagera avuga ko amatora mu Muryango FPR Inkotanyi azahera ku rwego rw’Umudugudu akazasorezwa ku rwego rw’igihugu mu nama nkuru yayo iteganyijwe mu kwezi kwa Gatatu 2024.
Yaboneyeho gusaba Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bose kuzitabira iki gikorwa kandi bakazarangwa n’ubushishozi mu guhitamo abazabahagararira mu matora ku nzego zitandukanye.
Yagize ati: “Amatora mu Muryango FPR-Inkotanyi akwiye kwitabirwa n’abanyamuryango bose guhera ku rwego rw’Umudugudu.”
Yongeyeho ati: “Ni igihe cyiza cyo kwihitiramo abazaduhagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite. Ni igikorwa gikeneye ubwitabire bwacu twese nk’abanyamuryango ba FPR ariko cyane cyane tukarangwa n’ubushishozi mu guhitamo abazaduhagararira muri aya matora ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.”
Dr. Utumatwishima Abdallah, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu Muryango FPR Inkotanyi, avuga ko ujya guhitamo umukandida wa FPR Inkotanyi aba azirikana aho Abanyarwanda bavuye n’aho berekeza.
Biteganyijwe ko abanyamuryango bazatorerwa guhagararira Umuryango mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite bazemezwa mu nama y’Umuryango FPR Inkotanyi.