Abayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Bugesera barasabwa gusobanurira abaturage uburyo bwo kubona umuriro w’amashanyarazi aturutse ku mirasire y’izuba binyunze muri gahunda ya “ Cana Uhendukiwe”
Ibi babisabwe n’abayobozi ba Banki itsura amajyambere y’u Rwanda BRD muri gahunda y’umushinga “Cana Uhendukiwe , umushinga uje kunganira uturere mu kwesa imihigo yo gucanira abaturage bose bitarenze mu 2024.
Mu bukangurambaga bwari bwitabiriwe na bamwe mu bayobozi b’imidugudu , imirenge ndetse n’abakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge mu karere ka bugesera basobanuriwe umushinga wa cana uhendukiwe , umushinga wa leta watewe inkunga na BRD , kugirango y’unganire abaturage bigaragara ko batazagerwaho n’imiyoboro migari y’amashanyarazi kugira ngo babone amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Iyi gahunda ikaba yunganira abaturage kugeza ku kigero cya 90% umuturage nawe akiyishyurira 10%. ibi byatumwe bamwe mu bayobozi b’imidugudu baganiriye na Radio na TV Izuba bagaragaza kwishimira iyi gahunda cyane ko nkabayobozi bagiye kubigiramo uruhare ndetse banafasha abaturage gusobanukirwa kurushaho bityo abataracana bakagira ayo mahirwe.
NYIRAHABIMANA Seraphine , atuye mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera, n’umugore ufite umuryango urimo abana batanu biga , kuri we avuga ko abana be byabagoraga gusubiramo amasomo yabo nimugoroba kubera nta muriro bafite. Ati, “ iyi gahunda ni nziza pe, aya mashyanyarazi azatuma abana biga neza ndetse aha hantu dutuye haterimbere, hehe nagatadoba.”
MUKAYIRANGA Hope, n’umugore ufite imyaka 30 y’amavuko, we atuye mu murenge wa Gashora avuga ko ntacyamubuza gushimira leta ihora imutekerereza ibyiza ikamukura mu icuraburindi ry’umwijima. Aragira ati, “gutaha ahabona, hari umuriro ntako bisa, bituma hari uturimo tumwe na tumwe ushobora kwikorera.”
DUSENGE Philibert ni umuhuzabikorwa w’umushinga
“Cana uhendukiwe,” yemeza ko uyu mushinga waje ari igisubizo ku abaturage. Asaba inzego z’ibanze gusobanurira abaturage imikorere y’iyi nkunganire bityo abaturage badafite amashyanyarazi nabo bagacana. Ati, “Inzego z’ibanze zikorana n’abaturage umunsi ku munsi, ni zo abaturage bumva kurusha undi muntu, muzadufasha kwihutisha iyi gahunda no kuyishyira mu bikorwa mu buryo bwihuse. Twabegereye kugira ngo tuyibasobanurire muyumve, banadufashe gutuma abaturage bayumva.”
Akaba asaba umuturage uzahabwa umurasire muriyi gahunda ya “cana uhendukiwe” kubungabunga ibikoresho bazaba bahawe.
Mu gukwirakwiza umuriro uturuka ku mirasire y’izuba , Banki itsura amajyambere y’urwanda BRD , izakorana na Sosiyete zifasha mu ikwirakwizwa ry’ayo mashanyarazi zirimo BBoxx, Ignite, Mysol, NOTS, StarTimes na Solektra.
Kuri ubu BRD imaze gutanga umuriro ku ngo zigera ku bihumbi 470
Umwanditsi:Igire.rw
AMAFOTO