Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize abayobozi mu myanya mu nzego zitandukanye.
Mu bahawe inshingano harimo na Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa nyakwigendera Maj. Gen Fred Gisa Rwigema intwari y’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena. Ni umwe mu batangije urugamba rwo kubohora igihugu tariki ya 01 Ukwakira 1990.
Mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri byafashwe, Teta Gisa yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika (Director General of Africa) muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).
Azamuwe mu ntera mu bijyanye n’imirimo ya Leta kuko mu nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 13 Gicurasi 2022 yari yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Afurika Yunze Ubumwe (Director of African Union Unity).
Teta Gisa yaminuje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Kent State University aho yize ibijyanye na Politiki kuva mu 2009 kugeza 2014.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye mu Bwongereza muri Cardiff University mu 2016-2017 mu bijyanye n’ububanyi mpuzamahanga n’itumanaho (International Public Relation & Global Communications).
Mu 2018 yari umwe mu bakozi bo mu ishami ry’Afurika muri MINAFFET.
Urubuga Linkedin rugaragaza ko Teta Gisa Rwigema yanabaye umwe mu bayobozi bakuru muri iryo shami (AU Senior Officer).
Teta Gisa yabaye umukozi w’Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku baturage (UNFPA).