U Rwanda rwasabye komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe kudaha inkunga cyangwa ubufasha ingabo za SADC ziri mu butumwa bwa SAMIDRC muri Congo kuko zivanze na FDLR bikaba bishobora guhungabanya akarere.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yababajwe no kutamenyeshwa iby’iyi nama y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yabaye kuri uyu wa Mbere hakoreshejwe ikoranabuhanga, hagamijwe kwiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, no kureba uburyo AU yatera inkunga ibikorwa by’Ingabo za SADC zoherejwe muri iki gihugu.
Rwavuze ko nubwo rutatumiwe muri iyi nama hari ibyo rushaka ko byakwitabwaho, birimo ibibazo izi ngabo za SADC zoherejwe muri Congo zishobora guteza mu bijyanye n’umutekano warwo, cyane ko zikorana n’imitwe irimo FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ruhereye kuri iyi ngingo, rwasabye ko AU kudatera inkunga ubu butumwa.
Mu itangazo u Rwanda rwashyize hanze kuri uyu wa Mbere,rwibukije ko Congo yazanye izi ngabo za SADC gufatanya na FDLR na Wazalendo kugira ngo ice intege inzira ya politiki yari yemejwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC.
U Rwanda rwavuze ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC kimaze imyaka isaga 30 nyuma y’uko Interahamwe zakoze jenoside zihahungiye ntizamburwe intwaro ahubwo leta ya Zaire icyo gihe ikazitera inkunga none ubu ubutegetsi bwa RDC bukaba buzitera inkunga nyuma yo kwiyita FDLR.
U Rwanda ruvuga ko byateje akaga gakomeye kuko iyi FDLR yahaye Abanyekongo ingengabitekerezo ya Jenoside bakaba bakomeje kwica Abatutsi bo muri iki gihugu.
U Rwanda ruvuga ko abaturage ibihumbi biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi bamaze imyaka myinshi barahungiye mu Rwanda no mu bindi bihugu kubera ingaruka FDLR yateje mu burasirazuba bwa Kongo.
Rukomeza ruvuga ko SADC yoherejwe kurwanya imitwe ijujubya RDC yose ariko yo yahisemo guhangana na M23 gusa ndetse yirengagiza amasezerano ya Nairobi na Luanda yo kwibanda ku biganiro bya politiki.
Rwavuze ko ubwo ingabo za EAC zoherezwaga muri RDC,habaye agahenge kuva muri Werurwe 2023-kugeza muri Nzeri 2023 ariko zikirukanwa na leta ya RDC izihora ko zanze kurwanya M23.
U Rwanda ruvuga ko Ingabo za SADC zaje muri Kongo zikomeza imirwano kandi ziyunga ku ngabo z’ibihugu bya RDC n’Uburundi byeruye ko bishaka guhirika Guverinoma y’u Rwanda byiyongereye kuri FDLR.
U Rwanda rwavuze ko rwafatanye uburemere iri terabwoba rugendeye ku byo ibi bihugu byombi byakoze n’ibyo biri gukora ubu byo gufasha imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR,CNRD/FLN mu gutera u Rwanda.
U Rwanda ruvuga ko imbwirwaruhame zuzuye urwango n’ivangura zishyigikiwe na leta ya RDC UBU, ndetse n’imikoranire y’ingabo z’u Burundi na FDLR bizateza amakimbirane akomeye muri RDC ndetse akaba yakwirakwira no mu karere.
Ruvuga ko intambara zo muri Kongo zikomeza gufata intera kuko imiryango mpuzamahanga nta ngamba zikomeye zifata mu kurandura ibibazo nyamukuru biziteza mu buryo bwa burundu aribyo kwambura gushyigikira FDLR,kumva agahinda k’abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi bahora bicwa ndetse no gucyura ibihumbi byinshi by’impunzi z’abanyekongo biri mu Rwanda no mu karere.
U Rwanda ruvuga ko rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 100 z’abanyekongo barimo n’abamaze imyaka 30 ku butaka bwarwo n’abarenga ibihumbi 15 baheruka guhunga ubwicanyi bushingiye ku moko bwabakorerwaga iwabo muri RDC.
U Rwanda rwabwiye Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ko gutera inkunga SADC bizongera ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Kongo aho kugikemura.
Rwabwiye AU ko gufasha ingabo za SADC ziri muri RDC ziswe SAMIDRC ari ugushyigikira Guverinoma ya Kongo mu kwanga gukemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwayo kimaze imyaka 30.
U Rwanda rwasabye umukuru wa kariya kanama gukoresha imbaraga afite mu gukemura ikibazo cya RDC hakoreshejwe amasezerano ya Luanda na Nairobi.
Rwasabye akanama gashinzwe amahoro n’umutekano gusura akarere k’ibiyaga bigari bakibonera ukuri ku biri kubera muri RDC ndetse rwemeza ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu gufasha gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa RDC binyuze mu biganiro by’amahoro.