Bavuga ko nubwo amateka agaragazaga umugore nk’uwo mu gikari udashobora guhahira urugo ngo n’umugabo asigare akora imirimo yo murugo, atari ko bimeze kuri bo kuko bumvise ihamw ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, kuburyo umugore ashobora kuba afite akazi umugabo atagafite kandi bakuzuzanya.
Hakizimana na Mbanjimihigo ni bamwe mu bagabo bagaragaza ko bumvise ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, kuburyo biyemeje gukora imirimo yo murugo mu gihe abandi babifataka nk’ubuganzwa ariko bo ngo bakayikora bishimye kuko ngo n’umugore aho aba yagiye aba yagiye gushaka icyateza imbere umuryango.
Hakizimana ati” nkubu twe twari umuryango ukennye muri Mukongoro yacu kuburyo umugore wanjye yinjizaga asumba kure ayanjye, nuko rero tuza kwicara turaganira dufata icyemezo ko akomeza agakora akazi ko gusoroma icyayi yakoraga kamwinjirizaga 1500frw, noneho nanjye nkakora imirimo yo murugo nkita no kumwana. Umudamu wanjye yarabyumvise kandi arabyemera, atangira kujya akora nanjye nkasigara mu mirimo murugo, saa sita zagera nkamushyira amafunguro aho yakoreraga nkamuha n’umwana akamwonsa. Muri bwabufatanye bwacu rero, iyo yasozaga gusoroma icyayi najyaga kumufasha ku cyikorera tukakigeza ku ikusanyirizo.
Byakomeje gutyo, abantu baduseka, bavuga ko nabaye inganzwa mu rwanjye n’umugore wanjye bakamwita igishegabo, ariko njye mbona ahubwo byaratumye numva agaciro k’umugore wanjye kurushaho kuko yahahiraga umuryango noneho bimfasha no guha agaciro imirimo yo murugo yakoraga ariko njye nkabona ko ntacyo yakoze, kandi rwose ndabyishimira kuko byatuvanye kurwego rumwe rw’ubuzima tugera kurundi.”
Ibi bivugwa na Anastase ni ibyo asangiye n’abandi bagabo bo mu kagari ka Mukongoro barimo Mbanjimihigo Jean D’Amour uvuga ko byabanje kumutera ipfunwe kujya abyuka akubura, akoza abana bakajya ku ishuri, ariko ko nyuma yaje kubona ko bikwiye kandi ko ari n’umwanya mwiza wo kugirana ubusabane bwiza n’umuryango we ahitamo kubikora yishimye ndetse ngo ubu umuryango we uri mu miryango yishimye muri aka kagali.
Ati” twakuze sosiyete itubwira ko imirimo yo murugo ari iy’abagore ko nta mugabo ukubura cyangwa ngo yoze amasahane, ariko maze gucengerwa n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nkamenya ko ntagomba guterwa ipfunwe no gufatanya n’umugore wanjye imirimo yo murugo, nahisemo kujya mfatanya nawe kandi aho tugeze harashimishije.
Umugore wanjye iyo ari gukubura njye mba ndi koza amasahane, inzu yacu irimo sima, iyo umugore ari gutunganya abana ngo bajye ku ishuri nanjye mba ndi gukoropa mu nzu, kugira ngo twese tuze kujya mu kazi ntawe ukererewe cyane ko akora akazi ko kudoda nanjye nkakora akazi ko gucuruza. Ubu harimo itandukaniro,.mbere yashoboraga gukerererwa mukazi ugasanga agiranye ikibazo n’umukiriya cyangwa nanjye nataha kubera umunaniro yabaga afite ntitubashe kuganiro nk’umuryango.”
Iyi miryango ihuriza kukuba ibyo bakoze byaratumye batera imbere mu mubereho yabo kuko ngo ubu babarirwa mu bakirigitafaranga mu gace batuyemo.
Anastase ati” ubwo bwumvikane n’ubwuzuzanye hagati yanjye na madamu byatumye kuri ubu dusigaye dufite iduka ryacu, madamu ntabwo agisoroma icyayi ahubwo nawe asigaye agihingisha akishyura abakozi, ubu ni umudozi kandi afite n’abandi 20 yigisha. Twavuye mu nzu y’icyumba kimwe na saloon ubu tuba munzu ngari irimo umuriro w’amashanyarazi ndetse n’amazi, abana bacu biga nta nkomyi ku ishuri, nanjye ndi rwiyemeza mirimo kuko mpinga imyaka nkayiranguza nkanacuruza muri rya duka ryacu.”
Mbanjimihigo nawe ati” ubu umuryango wa Mbanjimihigo ni umuryango abanyitaga inganzwa baza kwigiraho. Byari urugamba rw’iterambere twarwanaga narwo ariko abandi bakabona ko ari ubusazi, ariko icyo byatugejejeho kiragaragara kuko ubu twaguye ubucurizi twakoraga, ubu tuba munzu imeze neza ndetse n’abana biga mumashuri meza. Burya gufatanya n’umugore wawe bikuzanira umunezero mumuryango.”
Hakizimana na Mbanjimihigo bagira inama abandi bagabo yo gufatanya n’abagore babo kuko ngo ubufatanye ariryo shingiro ry’umuryango wishimye kandi bukaba isoko y’iterambere.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Uwimana Consolée, asaba abagabo kudaharira abagore imirimo yo murugo ahubwo ko bagomba gufatanya.
Ati “Ndagira ngo rero nsabe abagize umuryango, umugabo, abana dufashe umugore mu rugo. Ntabwo byaba igitangaza kubona umugore atetse, umugabo yoza amasahane. Twumve ko ari ibisanzwe.”
Ubushakashatsi bwakozwe na IPAR Rwanda kandi bugagaragaza ko muri 70% by’abafite ingo, abagabo n’abahungu batagira uruhare mu mirimo yo mu rugo idahabwa Agaciro, mu gihe abagore bo mu byaro bamara nibura amasaha atandatu ku munsi bayikora