Muri Gare ya Musanze insoresore zizwi ku izina ry’Abateruzi, ubuyobozi bw’iyo gare ku bufatanye na Polisi bafashemo 50 bafungiwe mu Kigo Ngororamuco cya Kinigi.
Ni nyuma y’uko Imvaho Nshya yasuye iyo gare igasangamo Abateruzi bateruranaga imitwaro na bene yo babaga baje gutega imodoka muri gare ya Musanze, ubuyobozi bwa gare bukumva agahinda n’imvune by’abahagana bukemeza ko bugiye kugihagurukira, ku bufatanye na Polisi Abateruzi basaga 50, kuri ubu bafungiwe mu kigo ngororamuco cya Kinigi.
Umuyobozi wa Gare ya Musanze Rwamuhizi Innocent, avuga ko byari bibabaje kugera ubwo umugenzi cyangwa se uwagana iyo gare yiganyiraga kubera insoresore ngo ziyise Abateruzi uretse ko ngo atanabazi, abafata nk’inzererezi.
Yagize ati: “Ziriya nsoresore njye buriya mbafata nk’inzererezi, kuko buriya mu igenzura twakoze abasaga 50 nta bya ngombwa bagiraga bya kampani bakorera, bari nk’abajura muri rusange, kugeza ubu rero abo bose bafashwe muri iyi gare batagira ikigo tuzi hano bakorera, ku bufatanye na Polisi ubu bari mu kigo ngororamuco cya Kinigi, n’undi wese uzaza akiha guhungabanya umutekano wa gare n’umugenzi amenye ko azabiryozwa”.
Rwamuhizi akomeza avuga ko hafashwe ingamba ko buri kampani yose ikorera muri gare ya Musanze, isabwa gukora urutonde rw’abakozi bayo igashyikirizwa ubuyobozi bwa Gare, kandi buri mukozi akagira ikarita y’akazi n’ibyangombwa biranga uwo mukozi kandi ko uzarenga kuri ibyo azabihanirwa.
Bamwe mu bagenzi baganiriye n’Imvaho Nshya muri iyi Gare ya Musanze na bo bashimangira ko ubuvugizi bw’itangazamakuru harimo Imvaho Nshya, bwatanze umusaruro nk’uko Ingabire Uwera Marie Grace abivuga
Yagize ati: “Ndibuka umunsi mwazaga gukora inkuru hano byari intambara, kandi ku bwanjye numvaga aba bateruzi batazava muri iyi gare byari akavuyo, ariko ku buvugizi ndetse n’ubufatanye bwa Gare na Polisi y’u Rwanda izi nsoresore zirimo kugenda zigabanyuka turimo turinjira nta muvundo ibi bintu ni byiza cyane, itangazamakuru rijye rikomeza kutubera hafi”.
Yagize ati: “Ubundi uburyo bwiza ni uko buri kigo gitwara abagenzi cyajya giha buri mukozi umwenda w’akazi n’ikarita, ngira ngo urabona ko umuntu ashobora kubaza icyo yifuza umukozi ashaka bitewe n’uko ubona hari abambaye impuzankano (uniforme) z’ibigo byabo ibi rero bivanaho akavuyo n’induru muri iyi gare, kuko ibintu byabaga hano nta handi najyaga mbibona mu gihugu kugera ubwo abakozi baterura umugenzi bakenda kumugabana, mwarakoze ku buvugizi bwanyu byatumye iki kibazo ubuyobozi bukinjiramo na Polisi”.
Gare ya Musanze ihurirwamo n’imodoka nyinshi ndetse n’abagezi bava n’abajya Kigali, ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ari wo Cyanika na Rubavu imibare igaragaza ko abagera ku bihumbi 25 bagana iyi gare ku munsi bashaka serivise z’ingendo n’izindi.