Ubuyobozi bw’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bwasabye umuyobozi w’aka Karere gutanga ibisobanuro ku magambo yakoresheje mu ibaruwa yandikiye Komite ya IBUKA mu Karere n’izindi nzego.
Ni nyuma y’aho muri iyo baruwa Meya Dr Kibiriga Anicet yanditse agira ati: “Mbandikiye mbatumira mu nama yo kwemeza amatariki twazibukiraho abanyu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.
Iyi nyandiko bigaragara ko yanditswe tariki ya 01 Werurwe 2024, Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi ivuga ko ibyanditswe n’Umuyobozi w’Akarere we bitamureba.
Ibi ngo si ubwa mbere bigaragaye kuri uyu muyobozi kuko ngo mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi hari umubiri wataburuwe w’umuntu utarahigwaga ariko ngo uza kujyanwa mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi.
Ubuyobozi bw’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi bunavuga ko hari Umuyobozi mu Karere wakoresheje amagambo akomeretsa yatumye abantu bahungabana. Ni amagambo yavugiwe ku rwibutso rwa Nkanka aho yavugiye mu ruhame ko “Abaturage bahuriye mu nama no mu muhango wo kwibuka”.
Inama Njyanama yamaganye kandi yitandukanya n’iriya nyandiko n’indi migirire mibi yose. Yanaboneyeho umwanya wo guhumuriza ababona iyo nyandiko bakababazwa na yo.