Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Inkuru ya 30 cy’Itorero Inyamibwa AERG-[AMAFOTO]

igire

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cy’Itorero Inyamibwa AERG, cyashushanyirijwemo urugendo rw’imyaka 30 bamwe mu Banyarwanda bamaze barahejejwe ishyanga ndetse n’imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe.

Iki gitaramo cyiswe Inkuru ya 30 cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024, aho kitabiriwe n’imbaga y’abiganjemo urubyiruko.

Perezida Kagame yashimiwe muri iki gitaramo nk’uwayoboye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse akaba akomeje kuba ku ruhembe rwo guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.

Itorero Inyamibwa ryafashije abitabiriye gususuruka no kwibuka amwe mu mateka yaranze u Rwanda arimo ay’abari barahejejwe mu buhungiro, ay’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’imyaka 30 ishize yo kubaka u Rwanda.

AMAFOTO ADASANZWE {INKURU YA  30 } [Office of the President ]   

 

Share This Article