Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko abasora basaga ibihumbi 50 bafite imyenda y’imisoro yabaye myinshi kubera ibihano n’inyungu z’ubukererwe, batangiye koroherezwa kwishyura nta bihano bahawe.
Abakuriweho ibihano ni abakerewe gusora imisoro yose ukuyemo iya Gasutamo, guhera mu mwaka wa 2022 gusubira inyuma mu myaka yawubanjirije.
Ni ibyagarutsweho na Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, mu kiginiro yagiranye na RBA ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024.
Komiseri Ruganintwali yahamije ko abasora bari muri icyo cyiciro cy’abataratanze imisoro, bakwiye kubinyekanisha kuko nta bihano bazahabwa.
Yagize ati: “Ku musoro ku nyungu hashobora kujyaho guhunda yo kubavaniraho ibihano mu gihe bimenyekanishije ku bushake, nta gitutu gihari, ngira ngo navuga ko ari ukuzana ubumuntu mu misoreshereze, buriya abantu bahora batinya kuba mu bibazo byo kudasora ku gihe kuko ibihano biba biremereye, bikanatuma uwakazanye umusoro atawuzana”.
Mu itangazo riheruka gusohorwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ryagaragaje ko guhera tariki ya 22 Werurrwe kugeza tariki ya 22 Kamena 2024, umuntu wese ufite umusoro atatanze guhera mu mwaka wa 2022 gusubira inyuma yakwimenyekanisha ku bushake akawutanga kandi ntacibwe ibihano.
Rugantwari ati: “Birajyana n’imigenzereze mpuzamahanga, mu Rwanda kugira ngo dushishikarize abashoramari bo hanze kuza, ruri gusinya amasezerano n’ibihugu binyuranye kugira ngo abantu bajye baza gushora imari mu Rwanda ariko ntibasoreshwe kabiri.”
Ruganintwari yavuze ko abasora basaga ibihumbi 50 ari bo bafite ubukererwe bw’imisoro ariko ko bemerewe kubimenyekanisha ntibacibwe ibihano.
Ati: “Abo bantu bose urabona ko no gukora ubucuruzi birimo kubagora, rwose barahangayitse ntibyabura. Hari n’abakeka ko tugira ngo tubamenye tubahane ariko itegeko ryarabiteganyije, ku wazanye amakuru ko adahanwa, ubwo rero nta mpamvu yo gutinya.”
RRA ivuga ko hanashyizweho ikoranabuhanga, aho umuntu yinjiramo akamenyekanisha imisoro ndetse agahabwa n’igihe cyo kwishyura.
Bitegenyijwe ko uwimenyekanishije mu kwezi kwa Mbere akishyura 50% by’imisoro yari afite, RRA imuha kwishyura indi misoro isigaye mu byiciro bitarenze bitanu. Ibi birebana n’abishyura imisoro yose ukuyemo imisoro ya Gasutamo.
RRA ivuga ko imyumvire yo gusora ku baturage yahindutse kuko barimo kwitabira gusora mu buryo bugaragara.
RRA itangira mu mwaka wa 1999 yari ifite intego ya miliyari 59.5 z’amafaranga y’u Rwanda, ni mu gihe mu mwaka ushize wa 2023, icyo ikigo cyakusanyije miliyari 2,109.1 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu mwaka ushize imisoro yagize uruhare rwa 15% ku bukungu bw’Igihugu (GDP).
Muri uyu mwaka RRA yihaye intego yo gukusanya imisoro izagira uruhare rwa 52% by’ingengo y’imari ya Leta.