Abanyamuryango 200 ba koperative KOABIDU yo mu Karere ka Gisagara bahinze urusenda mu gishanga cya Duwani, barataka igihombo batewe n’imbuto mbi bahawe na rwiyemezamirimo, bagasaba ko batakongera kuruhinga kuko kuva basabwa guhinga uru rusenda nta narimwe bararukuramo umusaruro.
Mu gishanga cya Douane muri Gisagara, aba bahinzi barataka umusaruro muke w’urusenda, ni bamwe mu banyamuryango ba koperative KOABIDU basabwe guhinga urusenda, mu gihe hari bagenzi babo bahinze ibigori bo bakaba bishimiye umusaruro babonye.
Aba bahinzi bavuga ko imbuto y’urusenda bahawe bayizaniwe na rwiyemezamirimo wagombaga no kujya abagurira umusaruro, ariko ngo yayibahaye yararengeje igihe cyo kuyihinga.
Uretse umusaruro muke bavuga ko n’urwo bajyanye kwa rwiyemezamirimo bategereje ko abishyura urwo basaruye inshuro 3 nubu ngo ntarabishyura.
Ndungutse Aloys umuyobozi wa koperative KOABIDU, asobanura ko abahinze urusenda igihombo bafite bagitewe n’imbuto mbi bahawe ndetse ngo uyu rwiyemezamirimo akaba yanga no kwishyura abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul yatangaje ko abaturage batazongera guhinga urusenda kuko basanze nta nyungu bakuramo.
Koperative KOABIDU igizwe n’ababyamuryango 1035 ihinga ku buso hegitari 100, urusenda ruhingwa kuri ha 3 n’abanyamuryango 215.