Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi batatu bashya, guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Ni umuhango wabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, nk’uko tubikesha urubuga rwa X rwa Village Urugwiro.
Ba Ambasaderi bakiriwe, barimo Nermine Mohamed Essam Eldin Elshafie El Zawahry wa Misiri, Julie Crowley wa Canada na Janet Mwawasi Oben, uhagarariye igihugu cya Kenya.
Ureste gushyikiriza Umukuru w’Igihugu impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, banaganiriye ku ngingo zitandukanye zibanze ku kurushaho kwagura umubano hagati y’ibihugu byabo n’u Rwanda.
U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire mu bikorwa bitandukanye, birimo Ubuzima, Ubucuruzi, uburezi, Ubuhinzi, Ingufu n’Ubuvuzi.
Ibi bikorwa kandi bishinze imizi mu myaka irenga 46, ibihugu byombi bimaze bikorana mu nyungu z’abaturage.
Urugero nko mu bucuruzi, Abanya-Misiri bashora imari mu Rwanda aho buri mwaka bategura Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda z’iwabo rikabera mu Rwanda ‘Egyptian Expo’.
Ni mu gihe u Rwanda rwohereza mu Misiri ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi n’imineke.
U Rwanda na Misiri kandi bifitanye amasezerano mu buzima, aho byasinyanye amasezerano yo kubaka ikigo kizavurirwamo indwara z’umutima, kikanakorerwamo ubushakashatsi i Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Ku rundi ruhande, u Rwanda na Canada bikorana mu ngeri zitandukanye zirimo kwita ku bidukikije, kubungabunga amahoro, ubucuruzi ndetse n’ishoramari.
U Rwanda na Kenya na byo nk’ibihugu by’ibituranyi, bifitanye umubano mwiza ndetse ukomeje kwaguka, aho nka Guverinoma ya Kenya iherutse gushimira u Rwanda ubufasha rwagaragaje mu kwagura imikorere y’icyambu cya Mombasa n’icya Naivasha.