Kuri uyu wa gatatu taliki ya 27 werurwe 2024 mu karere ka Bugesera hatashywe umuyoboro wa amazi yahawe abaturage bo mu mirenge ya Mwogo na Juru wubatswe na karere ka Bugesera kubufatanye na Water Aid RWANDA.
Ni umuhango wari witabirwe na abayobozi batandukanye aho umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr Gasore Jimmy ari nawe wari umushyitsi mukuru.
Aba baturage bavuga ko mbere y’uko bahabwa aya mazi ngo bavomaga amazi mazi yashoboraga kubatera indwara
UWIZEYIMANA Peragia wo mu murenge wa mwogo yavuze ko mbere barwaraga indwara ziturutse ku mwanda bitewe no gukoresha amazi yanduye ariko ko ubu batazongera kurwara izi ndwara kuko babonye amazi meza.
UWIZEYIMANA Peragia wo mu murenge wa mwogo arishimira amazi meza yamwegerejwe.
Umuyobozi wa akarere ka Bugesera MUTABAZI Richard yavuze ko iki ari igikorwa kibashimishije kuko basubije icyifuzo cya abaturage.
Umuyobozi wa akarere ka Bugesera MUTABAZI Richard
Avuga ko uyu muyoboro wuzuye utwaye angana na miliyari imwe ya amafanga y’u Rwanda aho akarere ka Bugesera katanze asaga miliyoni Magana atatu(300,000,000 FRW) asigaye agatangwa n’umufatanyabikorwa ariwe Water Aid Rwanda
Akomeza avuga ko no mu bindi bice bisigaye naho amazi agiye kuzahagezwa nko mu gice kimwe cya Rweru na ahandi
Umuyobozi wa Water Aid RWANDA MUKESHIMANA Vestine yatangaje ko kuba barabashije kugez amazi ku baturage bibashimishije ariko bakaba banahangatse kubera ibice bisigaye bitaragezwamo amazi ndetse avuga ko bazatuza bamaze kugeza amazi meza kuri buri muturage muri aka karere ka Bugesera.
Umuyobozi wa Water Aid RWANDA MUKESHIMANA Vestine
Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr.GASORE Jimmy yavuze ko kuba hatashywe amazi bigiye gufasha abaturage kwimakaza isuku mu karere ka Bugesera
Aboneraho gushimira ubufatanye bwiza bwabayeho hagati ya Akarere ka Bugesera ndetse na Water Aid RWANDA bafatanyije kubaka uyu muyoboro wa amazi
Anasaba abaturage kuzirikana ko ibi bikorwaremezo ari ibyabo ko bagomba kubifata neza ndetse anabasaba ko bazajya batanga amakuru ku bantu baba bashaka kwangiza ibikorwaremezo
Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr.GASORE Jimmy
Uyu muyoboro wa amazi yahawe abatuye mu murenge wa Mwogo n’ibice bimwe bya Juru
Ni umuyoboro ugeza amazi ku baturage 30.000 ukaba ufite amavomo 35 harimo amavomo 25 yo murenge wa Mwogo naho asigaye akaba ari ayo mu murenge wa Juru.
Ukaba wuzuye utwaye akayabo k amafaranga y’u Rwanda angana namiliari imwe (1,000,000,000 frw)
AMAFOTO: UKWIMANISHAKA Kizito