Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu byatangije ibikorwa bihuriweho byo kuvura abaturage basanzwe bashaka serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro bya Nemba biri mu Karere ka Gakenke.
Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024. Biteganyijwe ko kizamara iminsi 10.
Impuguke z’abaganga b’abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda n’abapolisi ni bo bari kugira uruhare muri iki gikorwa.
Abaturage baganiriye na RBA bavuze ko iki gikorwa cyo kubegereza serivisi z’ubuvuzi ari ingenzi.
Abaturage bari kuvurirwa ku bwisungane mu kwivuza bidasabye ko bahabwa ‘transfer’ baravuga ko mu myaka 30 ishize, Ingabo z’u Rwanda zagaragaje itandukaniro ndetse ibikorwa byazo byivugira.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nemba, Dr Habimana Jean Baptiste, yavuze ko kwegerezwa ibi bikorwa by’ubuvuzi ari umusanzu ukomeye kuri serivisi batanga.
Ubuvuzi burimo gutangwa burimo ubw’indwara z’amenyo, uruhu, mu nda, amagufwa, mu mutwe n’indwara z’ababyeyi.
Biteganyijwe ko mu minsi 10 hazavurwa abarwayi bari hagati ya 1500 na 2000 bo mu Karere ka Gakenke.