Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje itsinda ry’abantu batanu riyobowe na Bill Clinton bazamuhagararira mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Itangazo ryo ku wa 3 Mata 2024, ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, White House, ni ryo ryatangarijwemo abazahagararira Biden mu gutangira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biteganyijwe gutangira ku wa 7 Mata 2024.
Itsinda ry’abayobozi bazahagararira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, rizaba riyobowe na William Jefferson Clinton [Bill Clinton], wabaye Perezida wa 42 w’iki gihugu.
Bill Clinton azaba aherekejwe n’abarimo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler n’Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibirebana na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mary Catherine Phee.
Aba biyongeraho Umujyanama wihariye wa Perezida akaba n’ushinzwe ibijyanye n’Amategeko muri White House, Casey Redmon na Monde Muyangwa, Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ishami rya Afurika mu Kigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).
Bill Clinton yayoboye Amerika hagati ya 1993 na 2001. Ni ku nshuro ya gatatu azaba akandagiye mu Rwanda nyuma ya 1993 akiri ku butegetsi na 2013 yarabuvuyeho.
Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihugu bifitanye umubano narwo birwereka ko byifatanyije narwo biruha ubutumwa bwo kurufata mu mugongo. Hari ibyohereza ubutumwa ndetse ibindi bikagena abayobozi babihagararira ku nzego runaka bakifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka