Umuryango wa Rayon Sports ugizwe n’Abayobozi, abakinnyi, abatoza n’abafana bakoze urugendo rwo Kwibuka, ndetse bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baruhukiye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.
Ni igikorwa cyabaye mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 aho n’umuryango wa siporo nawo watakaje abakunzi bawo.
Uru rugendo rwabaye kuri uyu wa wa Kabiri, tariki ya 9 Mata 2024 rukaba rwatangiriye ku rusengero rwa New Life Bible ku Kicukiro Saa munani, abagize umuryango wa Rayon Sports bazamuka berekeza i Nyanza ku rwibutso, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye, basura n’ubusitani bw’uru rwibutso, basobanurirwa amateka banakangurirwa kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu ijambo rye Prezida w’Umuryango wa Rayon Sport yasobanuye impamvu bibuka
Yagize ati: ”Nk’uko tujya tubikora muri ibi bihe, umuryango wa Rayon Sports dufata umwanya tugakora urugendo, tugasura rumwe mu nzibutso ziri mu gihugu kugira ngo twifatanye n’abandi Banyarwanda muri rusange mu kwibuka. Kwibuka kubera iki, twibuka muri rusange Abanyarwanda, Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ko ni ngombwa nk’Abanyarwanda.”
“Umuryango wa Rayon sports uri mu bandi Banyarwanda, tugomba rero kubibuka kugira ngo tubasubize agaciro kabo. By’umwihariko rero nk’umuryango wa Rayon Sports, umuryango w’Abasiporutifu, abapfuye ni ababyeyi bacu, ni abavandimwe bacu, ni imiryango yacu.
Abo nabo turabibuka ariko noneho no muri abo harimo abakunzi ba Rayon Sports, abanyamuryango se cyangwa n’abashinze Rayon Sports, abakinnyi bayikiniye, abasiporutifu n’abandi muri rusange. Abo nabo turaza tukabibuka tugakora iki gikorwa kugira ngo gikomeze kibere isomo n’abandi basiporutifu”.
“Abo rero, iyo tuje hano bahakura amasomo menshi cyane dore ko benshi bashobora kuba baravutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iyo tuje na none hano hari amasomo tuhakura bakatuganiriza, bakatubwira urupfu abacu bapfuye, abanyarwanda bapfuye ku buryo tuhakura amasomo yo kwanga ikibi.
Nk’uko babidusobanuriye mwabyumvise ubu ikigezweho ni ukuyihakana, abayikoze barayiteguye barayikora ubu bageze igihe cyo kuyihakana. Urubyiruko rero twebwe, mwebwe n’abasiporutifu muri rusange ni inshingano zacu zo kurwanya abo ngabo bashaka kuyihakana bakoresheje imbuga nkoranyambaga, bakoresheje siporo” .
Prezida yanangatangaje ko uretse iki gikorwa hari n’ibindi bikorwa iyi kipe iri gutegura gukora bijyanye no kwibuka aho Fan-Club n’ubuyoizi bazajya bafasha abagizweho ingaruka na Jenoside
Mitima Isaac umwe mu bakinnyi ba Rayon sport yavuze ko bibasigiye isomo ryo kutibagirwa ibyabaye no gukomeza kwitara neza ndetse no kuguha
Akomeza avuga ko abasiporitifu muri rusange baba bafite izina rinini kandi baba bakwiye kurikoresha mu gusobnanura amateka ya ibyabaye
Kandi baba bafite umukoro wo gusobanurira bamwe mu bakinnyi babanyamahanga bakinana
Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sport MUHAWENIMANA Claude yavuze ko uru rugendo ari ubutumwa baba bashaka gutanga ku Rubyiruko ndetse na abakunzi ba Siporo muri rusange
Akomeza avuga ko abakunzi ba Rayon Sport binyuze muri Fan Club baba bafite ibikorwa baba bazakora byo gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi
SHYAKA Noella, ni Urubyiruko akaba n’umukunzi wa RayonSport witabiriye uru rugendo yavuze ko icyi gikorwa Rayon Sport yateguye ari igikorwa cyiza kuko gifasha abakunzi b’iyi kipe kumenya amateka ya Jenocide yakorewe abatutsi kugira ngo atazisubiramo cyane ko hari na abakunzi ba Siporo nabo bijanditse muri Jenoside
nk’urubyiruko SHYAKA Noella atanga ubutumwa bw’uko urubyiruko rugomba guhangana n’abaribo bose baba abahakana n’ abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994
babinyujije cyane cyane k’umbuga nkoranyambaga na ahandi hose.
Dore Abakinnyi ba Rayon Sports bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
1.Murekezi Raphael Alias Fatikaramu.
2.Munyurangabo Rongin
3.Bosco (Mwene Ruterana)
4.Kirangi
5.Misili
6.Abba
7.Rutabingwa
8.Kalisa
9.Kayombya Charles
10.Mazina
11.George
12.Nyirirugo Antoine
Abari bari muri komite y’ikipe ya Rayon Sports
1.Mujejende Benoit
2.Agronome Janvier
3.Kayombya Selesi
4.Munyamasheke
5.Viateur
AMAFOTO: